Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza yatunguranye avuga ko adashyigikiye ubutinganyi- Icyakurikiyeho

Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza yatunguranye avuga ko adashyigikiye ubutinganyi- Icyakurikiyeho

  • Rishi Sunak asanga nta rujijo rukwiye kubaho ku mugore n'umugabo

  • Rishi Sunak yemeza ko hari igitsina umuntu avukana ari nacyo kimugira umugabo cyangwa umugore

Oct 05,2023

Abantu benshi batunguwe bumvise imbwirwaruhame ya Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza avuga ko abigisha ko ubutinganyi ari ikintu gisanzwe bibeshya cyane- Ibintu byatumye hakurikiraho kumuha amashyi y'urufaya.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko nta rujijo rukwiriye kubaho ku bijyanye n’irangamimerere rishingiye ku gitsina kuko uburyo abantu baremwemo hariho umugabo n’umugore.

Ni amagambo yavuze kuri uyu wa Gatatu imbere y’abagize ishyaka rye ry’abagendera ku mahame ya kera (Conservateurs), ubwo yagaragazaga uko Guverinoma ayoboye ibona ibijyanye n’uburinganire.

Minisitiri w’Intebe Sunak yavuze ko nta rujijo na rumwe rukwiriye kubaho kuko ari ibintu byumvikana kuba ‘umugabo ari umugabo, umugore akaba umugore’.

Ati “Ntabwo ari ibintu byakabaye biteza impaka kuba ababyeyi bashaka kumenya neza ibyo abana babo bigishwa ku mashuri ku bijyanye n’imibanire.”

Ni ubutumwa Sunak azanye mu gihe hari impaka zikomeye mu Bwongereza aho bamwe bibaza niba bikwiriye ko mu mashuri abana bigishwa ko mu bijyanye n’ibitsina, hari umugabo n’umugore ndetse n’abandi bavutse ari abagore cyangwa ari abagabo ariko bo bakiyumva ukundi.

Izo mpaka ziri mu mu mavuriro aho hari abasaba ko umuntu niba yaravutse atari umugore, adakwiriye kuvurirwa aho abagore bavurirwa, bikagenda gutyo no ku bagabo mu rwego rwo kurinda umutekano wabo.

Sunak yagize ati “Ntabwo dukwiriye kuba dukomerwa ngo kuko twemera ko umuntu adashobora kugira igitsina kitari icye. Ntabwo bishoboka. Umugabo ni umugabo, umugore na we ni umugore, ni ibintu byumvikana.”

Iri jambo ryashimishije benshi bari bari mu cyumba Sunak yavugiyemo imbwirwaruhame ye, bamukomera amashyi.

Guverinoma y’u Bwongereza imaze iminsi yiga ku kureba uburyo abagore bihinduje igitsina, batakwemererwa kwinjira mu bice bitandukanye biba byaragenwe ko byinjirwamo n’abagore gusa.

New UK Prime Minister Rishi Sunak vows to fix Liz Truss' mistakes – POLITICO

Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza asanga nta rujijo rukwiye kubaho ku mugore n'umugabo.