Miss Vanessa yavuzeko yazinutswe abagabo nyuma y'ibyo yababonyeho

Miss Vanessa yavuzeko yazinutswe abagabo nyuma y'ibyo yababonyeho

Oct 05,2023

Miss Uwase Raissa Vanessa wamamaye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2015, kuva ubwo akaba umwe mu bagarukwaho ku mpapuro z’imbere mu binyamakuru byandika imyidagaduro kubera inkuru z’urukundo rwe, yahishuye ko yamaze guhurwa ibyo gukundana.

Miss Uwase Raissa Vanessa wavutse tariki 5 zukwa 1992, avukira i Kigali mu murwa mukuru w' U Rwanda. Mu mwaka wa 2015 Vanessa yagiye mu bakobwa bahatanira i kamba rya miss Rwanda. Muri aya marushanywa akaba yarabaye igisonga cya mbere cya miss Rwanda muri 2015. Vanessa ntago yagiye mu marushanywa y' ubwiza gusa ahubwo yabayeho n'umunyamakuru

Uyu mugore atangaje aya magambo y'uko yamaze kuzinukwa abagabo, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari ahaye umwanya abamukurikira ngo bamubaze ibibazo bashaka.

Mu bibazo yabajijwe harimo abakomoje ku bijyanye n’urukundo rwe, bamubaza niba hari umusore waba yarigaruriye umutima we.

Mu kubasubiza uyu mukobwa yagize ati “Nta mukunzi mfite nta n’uwo nshaka. Nishimiye uku meze.”

Hari uwamubajije niba yizeye neza ko atazongera gukunda ukundi, amusubiza agira ati “Kereka Imana ninzanira umugabo ku ngufu.”

Miss Vanessa yeruye yemera ko yaryamanye na Olvis, ahamya ko nta kidasanzwe  yakoze - RUSHYASHYAMiss Uwase yamenyekanye cyane mu rukundo na Olivis wamamaye mu Itsinda Active

Uretse ibijyanye n’urukundo rwe, ikindi uyu mukobwa yahishuye ni uko atakinywa inzoga, aha akaba yasubizaga uwari umubajije igihe bazasangirira divayi.

Muri Werurwe 2023 nibwo Miss Vanessa yeruye ko yatandukanye n’umusore bari bamaze igihe bakundana, ahamya ko kuva ubwo nta mukunzi afite.

Iby’uko yatandukanye n’uyu musore, Miss Vanessa nabyo yabigarutseho mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Vanessa wataye impeta y'urukundo, yahakanye amakuru yashyiraga ubukwe  bwe mu minsi ya vuba | IGIHEMuri Gicurasi 2021 Miss Uwase Vanessa yahishuye ko ari mu munyenga w’urukundo n’umusore yari yarasimbuje Putin Kabalu bari baratandukanye icyakora icyo gihe yirinda gutangaza imyirondoro ye.

Miss Vanessa wari wavuzwe cyane mu nkuru z’urukundo yamamaye mu Irushanwa rya Miss Rwanda 2015 aho yegukanye ikamba ry’Igisonga cya Mbere akurikiye Kundwa Doriane watowe nka Nyampinga w’u Rwanda uwo mwaka.