Abanyeshuri basaga 60, bajyanywe kwa muganga ikubagahu kubera bombo bahawe
Mu gihugu cya Jamaica, haravugwa inkuru idasanzwe aho abanyeshuri barenga 60 bo mu ishuri riri mu gace ka St Ann’s Bay, bajyanywe mu bitaro ikubagahu nyuma yo kunyunguta bombo zirimo urumogi.
Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’Uburezi, Fayval Williams, mu butumwa yanyujije kuri X, yahoze ari Twitter, ko aba banyeshuri bo mu gace gaherereye mu bilometero 80 uvuye mu murwa mukuru wa Kingston, bajyanwe mu bitaro.
Nyuma yo kurya izo bombo, abana barasinze ndetse bamwe babona ibidahari, abandi bakamera nk’abarota, bigera n’aho bamwe batangira kugarura ibyo bariye. Aba bana bari mu kigero cy’imyaka 7 na 12. Ababyeyi babo bavuga ko batumva uburyo ibiyobyabwenge nk’ibyo bigera mu bigo by’ishuri.
Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa muri Jamaica, kivuga ko ibyo bicuruzwa bitemewe muri icyo Gihugu n'ubwo ikiyobyabwenge cy’urumogi rucye rwemewe ku muntu uwo ari we wese ubyifuza muri iki gihugu.
Abana bose bahawe iki kiyobyabwenge bagejejwe kwa muganga ndetse babasha kwitabwaho nubwo inzego z’ubuzima zivuga ko bafashe ibiyobyabwenge byinshi. Jamaica, ubusanzwe ni igihugu kizwiho ikiyobyabwenge cy'urumogi cyane.