Umugore yaciye igikuba, nyuma yo kugaragara ku kibuga cy'indege asa nk'uwambaye ubusa buriburi
Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho agaragaza umugore wari ku kibuga cy'indege, aho yari ari kumurongo n'abandi ubwo berekezaga aho bafatira indege, muri ayo mashusho agaragaza ko uyu mugore yambaye ubusa buriburi ku gice cyo hepfo (nta pantalo yari yambaye).
Ubwo aya mashusho yakomezaga gukwirakwira ahantu hose ni ko abenshi barushagaho kumirwa abandi bibaza niba koko uyu mugore yaba yaragiye mu ruhame yambaye ubusa buriburi nta kindi kibazo cyo mu mutwe yaba afite.
Mu byukuri rero iyo witegereje neza usanga uyu mugore yari yambaye agakabutura kagufi kandi kamwegereye, nk'ukobamwe mu babashije kumwitegereza neza babihamije.
Ikibazo cy'imyambarire igaragaza ubwambure gikunze kugarukwaho cyane, aho bikunze kuba ku gitsinagore, rimwe nw rimwe ababikora bakabishyigikira bavugako bari mu iterambere, nyamara nubwo hari zimwe munzego z'ubuyobozi bw'ibihugu bitandukanye usanga barabifatiye ingamba zikakaye kubagaragaraho bene iyo myambarire. Aha twavuga nk'urugero rw'igihugu cya Tanzania, aho Mu karere ka Arumeru mu Ntara ya Arusha, hashyizweho amabwiriza avuga ko abakobwa bambara amajipo magufi n’abasore basuka imisatsi, bazajya bacibwa amande angana n’ibihumbi 50 by’amashilingi.