Indwara y'amayobera mu banyeshuri b'abakobwa yatumye ishuri rifungwa- abarenga 95 ntibabasha kugenda

Indwara y'amayobera mu banyeshuri b'abakobwa yatumye ishuri rifungwa- abarenga 95 ntibabasha kugenda

Oct 05,2023

Minisiteri y'uburezi mu gihugu cya Kenya yafunze ikigo cy'ishuri cyigamo abakobwa gusa cyitwa St Theresa's Eregi Girls' High School, nyuma y'uko muri icyo kiga hagaragayemo indwara y'amayobera, aho abanyeshuri basaga 95 bose bafashwe ntibashobore kugenda neza bakaba barajyanywe mu bitaro.

Ezekiel Machogu, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'uburezi muri Kenya, yasuye iki kigo kibarizwa mu gace kitwa Kakamega, cyadutsemo ubwo burwayi bwabereye abantu urujijo, akaba rero yaragisuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ukwakira 2023, ahanafatiwe umwanzuro wo kuba iri shuri ryafungwa mu gihe hataramenyekana iby'iki cyorezo.

Icyemezo cyo gufunga iri shuri by'agateganyo, cyafashwe ubwo habarurwaga abanyeshuri bagera kuri 95 bahawe ibitaro nyuma yo kwandura yo gufatwa n'iyi ndwara y'amayobera, aho uwayirwaye aba atakibasha kugenda neza nk'uko byari bisanzwe amaguru aba adigadiga mbese yacitse intege.

Impuguke mu by'ubuzima, Bonface Okoth, yavuzeko bafashe ibizamini ku banyeshuri bafashwe n'iyi ndwara na nubu batarasobanukirwa ibyayo, maze ibyi bizamini (amaraso y'abanduye iyo ndwara) byoherezwa ku bitaro bya Kenya Medical Research Institute (Kemri) biri i Nairobi na Kisumu kugirango bamenye iby'ubu burwayi.