Impamvu Ikomeye Yatumye Salima Akurwa Mu Bazasifura Igikombe Cy'Afurika Yamenyekanye

Impamvu Ikomeye Yatumye Salima Akurwa Mu Bazasifura Igikombe Cy'Afurika Yamenyekanye

  • Mukansanga Salima ntiyujuje ibisabwa ku gusifura igikombe cy'Afurika cy'abagabo

Oct 05,2023

Urujijo rwamaze gukurwaho nyuma y'igihe abantu benshi bibaza impamvu nyamukuru yatumye Umunyarwandakazi Mukansanga Salima akurwa ku rutonde rw'Abasifuzi bemerewe gusifura igikombe cya Afurika.

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima ari mu basifuzi 5 bakuwe muri 32 n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) bagomba kuzasifura igikombe cy’Afurika.

Mukansanga Salima wasifuye igikombe cy’Isi cy’abagabo ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Abagore yari mu basifuzi bo hagati 32 bari batoranyijwe na CAF gufata amasomo ya nyuma bitegura gusifura igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire muri Mutarama 2024.

Aya masomo yasize abasifuzi batanu barimo Mukansanga Salima baje gukurwamo ku munota wa nyuma bakaba batazasifura iki gikombe.

Bivugwa ko Mukansanga Salima basanze atari ku rwego CAF yifuza kugira ngo abe yasifura imikino y’abagabo.

Hari kandi umusifuzi wanditse izina muri Afurika, Bacary Gassama aho we ngo ashinjwa imisifurire itari myiza mu mikino yose ya CAF.

Undi musifuzi watunguye benshi kuri uru rutonde ni umunya-Zambia, Janny Sikazwe. Uyu we bivugwa ko ashobora kuba yarazize ikosa yakoze mu gikombe cy’Afurika cy’ubushize aho yasoje umukino wa Tunisia na Mali ku munota wa 85 habura iminota 5 ngo umukino urangire.

Umunya-Senegal, Maguete N’diaye n’umunya-Afurika y’Epfo, Victor Gomez bo basanze bafite amakosa menshi mu mikino ya CAF bagiye basifura.

Salima Mukansanga first female referee of AFCON game -

Abantu benshi batunguwe no kuba Mukansanga Salima atazasifura igikombe cy'Afurika kizaba umwaka utaha.