Mali: Inyeshyamba zafashe ikigo cya 5 cya gisirikare

Mali: Inyeshyamba zafashe ikigo cya 5 cya gisirikare

Oct 06,2023

Kuri uyu wa Gatatu, inyeshyamba z’Aba-Tuareg zo mu majyaruguru ya Mali zavuze ko zafashe ikindi kigo cya gisirikare zicyambuye Ingabo za Mali, bikaba bigeze ku bigo bitanu bya gisirikare zigaruriye kandi zigasahura mu byumweru bicye bishize.

Mohamed Elmaouloud Ramadane, umuvugizi w’umutwe wa Coordination of Azawad Movements (CMA), yatangarije Reuters ko abarwanyi bawo bigaruriye ikigo cy’Ingabo za Mali i Taoussa nyuma y’imirwano. Ntacyo igisirikare cyahise gitangaza.

CMA ni ihuriro ry’imitwe yigometse yashinzwe n’abaturage b’Aba-Tuareg bo muri Mali bakunze kubaho bimuka, kuva kera binubira ko leta yabirengagije kandi bashaka ubwigenge bw’akarere k’ubutayu bita Azawad.

CMA yasinyanye amasezerano y’amahoro na guverinoma yabanjirije iriho ndetse n’inyeshyamba zishyigikiye guverinoma mu 2015. Ariko amakimbirane yongeye kugaragara kuva aho ingabo zihiritse ubutegetsi kabiri muri 2020 na 2021, zigatangira gufatanya n’abacanshuro b’Abarusiya ba Wagner Group, zikirukana Ingabo z’u Bufaransa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Igitero cya CMA kuri Taoussa gikurikira ibyagabwe ku bigo bya gisirikare i Bamba, Lere, Dioura na Bourem mu byumweru bishize, byose mu majyaruguru no hagati muri Mali aho impande zombi zishaka kugenzura uturere.

Ramadane yavuze kandi ko CMA yagabye igitero ku ngabo hafi y’umudugudu wa Tarkint ku wa Gatatu.