M23 irashinja inabo z'Uburundi ziri muri EAC kuyigabaho ibitero zifatanyije na Leta

M23 irashinja inabo z'Uburundi ziri muri EAC kuyigabaho ibitero zifatanyije na Leta

Oct 06,2023

Umutwe wa M23 washinje Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri RDC (EACRF), kugira uruhare mu bitero ukomeje kugabwaho n’Ingabo za Leta ya Congo ndetse n’imitwe itandukanye.

Kuva ku Cyumweru gishize ni bwo ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryubuye ibitero kuri M23.

Imirwano ikomeye hagati y’impande zombi yakomeje ku wa Gatatu no ku wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2023, nyuma y’iminsi ibiri y’agahenge.

Imirwano yo ku wa Kane by’umwihariko bivugwa ko yasize uruhande rw’Ingabo za Leta ya Congo zigaruriye ibirindiro byinshi by’umutwe wa M23; ibyo uyu mutwe utaragira icyo utangazaho.

Iyi mirwano kandi yasize Ingabo za Leta ya Kinshasa zitwitse inzu nyinshi z’Abatutsi b’abanye-Congo batuye mu gace ka Nturo, muri Teritwari ya Masisi.

M23 mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, yamaganye ibikorwa byo gutwika ingo z’Abatutsi bikomeje gukorwa n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko ibi biri mu mugambi wo "gutsemba" abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Iti: "M23 yifatanyije n’abagizweho ingaruka ndetse n’imiryango yabuze abayo ndetse n’ibyayo", mbere yo kuyizeza ko abagize uruhare muri biriya byaha byanga bikunze bazabiryozwa.

Hari amakuru amaze iminsi avuga ko mu bo M23 ihanganye na bo harimo Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC kugarura amahoro.

Bivugwa ko izi ngabo zifasha ku rugamba iza Leta ya Congo, by’umwihariko mu bijyanye n’ubutasi.

Ingabo z’Abarundi zishinjwa gukora ibinyuranyije n’ubutumwa bwa EAC zoherejwemo, zigaha iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uduce turimo imijyi ya Mushaki na Kitshanga zari zarahawe kugenzura.

M23 mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki yemeje ko ibitero iri kugabwaho ingabo z’u Burundi ziri kubigiramo uruhare.

Yabwiye umuryango w’abibumbye, akarere, umuryango mpuzamahanga ndetse n’abanyagihugu, itangazamakuru, imiryango y’ubutabazi ndetse n’iharanira uburenganzira bwa muntu ko "Guverinoma ya RDC binyuze muri gahunda yayo yo gushoza intambara ikomeje kugaba ibitero ku birindiro bya M23 aho gutanga amahirwe yo gukemura amakimbirane ari mu burasirazuba bwa RDC mu mahoro."

Uyu mutwe wakomeje ugira uti: "Ingabo zayo zirimo FARDC, FDLR, Nyatura, APCLS, COCECO, Mai-Mai, PARECO, abacancuro ndetse n’inyeshyamba z’urubyiruko bafashwa ku rugamba n’Ingabo z’u Burundi mu kugaba ibitero kuri M23."

Uvuga kandi ko "Ingabo z’u Burundi ziri kurwana mu mpuzankano ya FARDC", ndetse zikaba zifite ibirindiro mu gace ka Minova.

M23 yasabye EAC gusobanura impamvu umwe mu banyamuryango wayo akomeje kugira uruhare muri iriya mirwano, by’umwihariko agafatanya ku rugamba na FDLR n’indi mitwe.

Nta cyo uyu muryango cyangwa Igisirikare cy’u Burundi baratangaza kuri aya makuru.

Kuri uyu wa Gatanu cyakora byitezwe ko abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu birimo ibigize EAC, SADC na CEEAC bahurira i Addis Ababa muri Ethiopia, mu nama iza kuba yiga ku cyakorwa mu gucubya amakimbirane akomeje my ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.