Nyagatare: Amashusho y'urukozasoni akomeje gusenya ingo
Bamwe mu baturage b’Akagari ka Nyamirembe Umurenge wa Gatunda, bavuga ko amashusho y’urukozasoni yerekanwa mu nzu zihishe zikora nk’utubari arimo kubasenyera ingo no gushora urubyiruko rwabo mu busambanyi.
Mukansengirora Alphonsine wo Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Nyamirembe, avuga ko hari abatunze amashusho y’urukozasoni muri telefone zabo, cyangwa bakaba bafite ahandi hantu mu nzu zihishe bayarebera, bigatuma bishora mu busambanyi bikarangira ingo zisenyutse.
Ati “Abagabo barayafite, abagore turayafite ayo mafilime y’urukozasoni, umugabo arajyana n’umugore runaka bakareba ayo mafilime hari n’inzu yerekanirwamo. Umugore uri kumwe n’umugabo utari uwe, bakayareba, bakanywa bakishimisha, bikarangira babishyize mu bikorwa.”
Avuga kandi ko ingaruka zabyo ari uko ingo zabo zirimo gusenyuka, kubera ubusambanyi bukururwa n’ayo mashusho.
Ikibabaje ariko ngo ni uko ayo mashusho yageze no mu bana b’abanyeshuri, aho usanga bayatunze muri telefone zabo cyangwa nabo bakajya kuyarebera ahandi hihishe, bigatuma nabo bishora mu busambanyi, ingaruka zikaba guta amashuri cyangwa guterwa inda zitateguwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko aberekana ayo mashusho babikorera ahantu hihishe, ku buryo kuhamenya bigorana ariko bamenye amakuru bahana ababikora mu gihe bayereka abantu batarageza imyaka y’ubukure.
Naho abayarebera kuri telefone, abagira inama zo kuyirinda kuko yangiza imitekerereze ikaba yatuma abantu bishora mu mibonano idakingiye.