Abasore: Dore ibimenyetso 4 byakwereka ko umukobwa agukunda byo gupfa
Urukundo burya akenshi ni ibyiyumvo bisangiwe n'abantu babiri kandi babyumvikanyeho neza.
Igitsina gore akenshi iyo bari mu rukundo rw'ukuri bashaka gukora ikintu cyose kugaragaza amarangamutima yabo kuri buri wese.Tugiye kureba bimwe mubyo umukobwa wakunze umusore cyane akora kugirango abimwereke.
1. Ntashobora kugusiga
Umukobwa wagukunze by'ukuri yakwemera agakererwa na gahunda ze ariko ntagusige inyuma .Ntawundi aba ahanze amaso uretse wowe gusa.Aba yifuza ko niba ko ukomeza kumera neza kuva agiye kukazi kugeza akavuyemo.Bishatse kuvuga ko uyu mukobwa yakwemera ko ababyeyi bamutonganya cyangwa bakamutuka kuko aba yumva atekanye muri kumwe.
2. Akomeza kukubwira uko yiyumva inshuro nyinshi.
Umukobwa ugukunda by'ukuri niyo mwaba mutarikumwe akora ibishoboka byose akakwandikira akubwira uko amerewe ,akubwira icyo yifuza n'ibimuhangayikishije.
3. Akimara kubonako yahemutsè yihutira gusaba imbabazi.
Ibi biba byiza cyane ,iyo umukobwa agukunda byukuri iyo agukoshereje yibuka kugusaba imbabazi.Umukobwa udashaka kukubura aba yumva yaguhora iruhande,iyo aguye mu ikosa yihutira kukwereka ko yakosheje akagusaba imbabazi.
4. Ahora yumva yakuganira mu nshuti ze.
Ibi biganiro sibya bindi bisenya, aba yumva bakuganiraho ibyiza gusa ,aho aba yumva nabo yabakuratira,akagutaka akababwira uburyo uri umuntu mwiza.Mbese yumva bimuteye ishema kukuvuga mu bandi.