King James yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya "Ubanguke"

King James yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya "Ubanguke"

Oct 06,2023

Umuhanzi Ruhumuriza James wamenyekanye cyane nka King James mu muziki nyarwanda, yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise ‘Ubanguke’ ikaba ar imwe mu ndirimbo ze ziri kuri album ya karindwi yise ‘Ubushobozi’ igiye kumara imyaka ibiri iri ku isoko ry’umuziki.

Album "Ubushobozi" Iriho indirimbo za King James bwite ndetse n’indirimbo z’indi yagiye ahuriramo n’abandi bahanzi.

King James yabanje gushyira hanze izi ndirimbo zidafite amashusho, nyuma agenda asohora buri ndirimbo nyuma yo kuyikorera amashusho.

Yavuze ko imyaka ibiri yari ishize afashe amashusho y’iyi ndirimbo aho yayakoreye muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

King James yifashishije Muchomante n'umugabo we - Inyarwanda.com

Mu rwego rwo guhuza neza n’ibyo aririmba muri iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha Muchomante n’umugabo we, Kevin Sevani.

King James avuga ko asanzwe ari inshuti y’uyu muryango biri mu byamworoheye gukorana n’abo. Ati “Basanzwe ari inshuti zanjye, kandi kubera ko nayikoreye muri Amerika byaranyohereye kubegera mbagezeho igitekerezo nari mfite.” “Ndabashimira ko bumvise ubusabe bwanjye, kandi babikoze neza nk’uko nabyifuzaga. Ni umuryango uwabanye neza, ku buryo kugaragaza inkuru y’urukundo rw’abo muri iyi ndirimbo mbihuje n’ibyo ndirimba bihura neza.”

King James usanzwe ufite ibikorwa by’ubucuruzi akora, avuga ko muri iki gihe ahugiye ku gutegura no gutunganya indirimbo zigize album ye ya munani.

King James avuga ko ategura iyi album yatekereje ku bahanzi bo mu kiragano gishya cy’umuziki ndetse n’abandi bamaze igihe nk’icye mu muziki. Ati “Izaba iriho indirimbo nakoranye n’abahanzi bo mu gihe cyanjye mu muziki ndetse n’abahanzi bashya bagezweho muri iki gihe.”

Ni album avuga ko ari gukora abifashijwemo na ba Producer bamaze igihe kinini mu muziki ndetse na ba Producer bo muri iki gihe. Ati “Ni album izafata ibisekuru byombi, kandi ndizera abantu bazanogerwa.”

Uyu muhanzi aherutse kugaragara kuri Album ya Juno Kizigenza aho bakoranye indirimbo bise ‘You’. King James avuga ko gukorana indirimbo na Juno, ahanini byaturutse ku kuba ‘ari umuhanzi w’umuhanga kandi ugira ikinyabupfura’. Ati “Ibyo byose byorohereje gukorana nawe, kandi ndizera abantu barakunze iriya ndrimbo".

King James yasohoye indirimbo yari amaze imyaka ibiri afatiye amashusho |  IGIHE