Imbangukiragutabara yagonze umunyonzi ahita apfa

Imbangukiragutabara yagonze umunyonzi ahita apfa

Oct 06,2023

Mu karera ka Rusizi haravugwa inkuru y'incamugongo, aho imbangukiragutabara yagonze umunyonzi [umuntu wari utwaye igare], wari ujyanye imyaka [intoryi] ku isoko, maze agahita ahasiga ubuzima.

Amakuru atugeraho avugako iyi mbangukiragutabara yagonze uyu muntu warutwaye igare ripakiyeho intoryi azijyanye ku isoko, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ukwakira 2023, aho yari igiye kureba umurwayi ku bitaro byitwa Muganza Health Center na Gikundamvura, maze yagera ahitwa mu Kindobwe ikagonga umunyonzi warutwaye intoryi.

Uyu wari utwaye intoryi akimara kugongwa yinjijwe muri Ambulance ngo abe yahabwa ubutabazi bwihuse, haramirwe ubuzima bwe ariko biba iby'ubusa ahita apfa. Abari muri ambulance bose ntacyo babaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umunyonzi witwa Mugisha Blaise wataye umukono we aragenda agonga imodoka itwara abarwayi, umunyonzi ahita apfa. Ati "Umunyonzi yari apakiye ibintu byinshi kandi biremereye ata umuhanda we akubita ku modoka imbere ahita ahasiga ubuzima".

ACP Rutikanga avuga ko abari muri iyo modoka nta kibazo bahuye na cyo uretse uwo munyonzi wahise witaba Imana n’ibyo yari apakiye bikangirika. Yakomeje avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda bashishikariza abanyonzi kugenda neza igihe bari mu muhanda ndetse igihe bugorobye bagataha kuko nta matara bafite abafasha kugenda neza mu ijoro.

Bimwe mu byo bateganya gufasha abanyonzi ni ukubakangurira kwiga amategeko y’umuhanda ndetse bakanabakangurira kujya mu mashuri ayigisha kugira ngo bajye bagenda mu muhanda badakora amakosa aturuka ku bumenyi buke.

ACP Rutikanaga yanageneye ubutumwa abandi batwara ibinyabiziga bitari amagare ko bagomba kuringaniza umuvuduko bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kugenda mu muhanda.