Uwibye Telefoni ya the Ben yamenyekanye anavuga icyabimuteye

Uwibye Telefoni ya the Ben yamenyekanye anavuga icyabimuteye

  • Uwibye Telefoni ya The Ben yatawe muri yombi

  • Yagiye i Bujumbura kugirango yibe telefoni ya The Ben

Oct 07,2023

Umusore witwa Eric Nshimiyimana wiyita X dealer , yatawe muri yombi aho akurikiranyweho kwiba Telephone y’umuhanzi The Ben ubwo yari mu bitaramo i Burundi.

Inkuru dukesha INYARWANDA ivuga ko uyu musore yatawe muri yombi tariki 5 Ukwakira 2023. Uwamutumye iyi telephone ya The Ben ngo yari yamwemereye Miliyoni 3 FRW hagambiriwe gukura bimwe mu bintu by’ibanga bibitse muri Telephone ya The Ben .

Uwahaye amakuru InyaRwanda yavuze ko Dealer yacunze The Ben agiye ku rubyiniro gusuhuza abafana, noneho ahita ajya kwicara ku meza yari yicayeho, ari naho hari iriya telefoni yabuze.

Igitaramo kikirangira X-Dealer yahise ataha asubira aho yari yaraye bucya agaruka i Kigali cyane ko ngo gahunda yari yamujyanye i Burundi ari ukwiba iyi telefoni.

Uyu Dealer ngo yemeye ko yatashye atitabiriye igitaramo nyirizina cyabaye ku itariki ya 01 Ukwakira 2023 kuri Messes Des Officiers.

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yavuze ko Dealer yasobanuye ati: "Impamvu ntaje mu gitaramo nyamukuru ni uko numvaga narambiwe nshaka kwisubirira mu Rwanda".

Uwatanze amakuru yavuze ko tariki 2 Ukwakira 2023 aribwo byagaragaye ko telephone ya The Ben iri I Nyamirambo.

Uwatanze amakuru yemeza ko iyi telefoni ya The Ben yo mu bwoko bwa iPhone 14 izimije ariyo mpamvu inzego zibishinzwe zitari kubasha kubona ahantu iri ku buryo Dealer akomeza kubazwa kuri ubu bujura.

Uyu musore akaba afungiye kuri Station ya RIB ku kimuhurura nk’uko iki kinyamakuru cyakomeje kibitangaza.

RIB ntabwo iratangaza byinshi ku ifungwa ry’uyu musore.

Tags: