Kalisa Rashid wahushije Penaliti ya Rayon sports ku mukino na Al Hilal yavuze impamvu anahishura icyatumye batsindwa

Kalisa Rashid wahushije Penaliti ya Rayon sports ku mukino na Al Hilal yavuze impamvu anahishura icyatumye batsindwa

Oct 07,2023

Mu kiganiro yagiranye na Radio 1 kuri uyu wa Kane,Kalisa yavuze ko uriya mukino wa Al Hilal Benghazi wo kuwa 30 Nzeri yawukinnye afite imvune urinda urangira,nyamara yari gutanga umwanya ku bandi nka Mvuyekure Emmanuel bagatanga umusanzu wabo.

Yagize ati ’’Mu gice cya mbere[umukino wa Al Hilal SC], hari ahantu nasimbutse ngwa nabi. Nakiniyeho [imvune] ndinda ndangiza Match.Aho narangirije match[umukino] ntabwo haramera neza, harambabaza niyo mpamvu ntaratangira imyitozo."

Uyu mukinnyi abajijwe kuri penaliti yahushije,yagize ati "Ntabwo aricyo kintu cyonyine cyabaye mu mukino ngo mvuge wenda ngo iyo nyitsinda twari gukomeza.Hari byinshi byabuze,hari amahirwe menshi twarase,hari ugutsindwa igitego kare,navuga ko aricyo kintu cyishe uriya mukino.

Ni byinshi byaranze uriya mukino ariko navuga ko ubuzima ntibuhagarariye hariya, dufite shampiyona,dufite ibindi bintu biri imbere.."

Soma n'iyi: Rayon Sports Vs Al Hilal: Amafaranga byavugwaga ko azahabwa abakinnyi bakitsindisha yaba yarahawe umutoza? Ibyemezo 6 yafashe byo kwibazwaho

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports baracyashinja umutoza Yamen Zelfani uburangare muri uriya mukino haba mu gusimbuza ndetse no gupanga abatera za penaliti aho benshi bemeza ko abarimo Luvumbu na Ojera bagombaga kubanza gutera aho kubanza abarimo Mugisha Francois usanzwe udafite ubunararibonye.