Neymar Jr n'umugore we babyaye umwana w'umukobwa

Neymar Jr n'umugore we babyaye umwana w'umukobwa

Oct 07,2023

Umukinnyi w'icyamamare binamaze kugaragarako yigaruriye imitima ya benshi hirya no hino ku Isi, Neymar Da Silva Santos Junior n'umugore we Bruna Biancardi babyaye umwana wabo wa kabiri w'umukobwa.

Neymar ni umukinnyi ufite inkomoko yo mu gihugu cya Brazil, kuri ubu akaba ari gukinira ikipea ya Al Hilal yo mu gihugu cya Arabie Saoudite, nyuma y'uko avuye mu ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu gihugu cy'Ubufaransa. Amakuru avugako ariko n'ubwo Neymar yamaze kugera muri Al Hilal bitaramugendekera neza dore ko yanatangiye gushwana shwana n'umutoza we kubw'umusararuro muke uyu mukinnyi agaragaza.

Brazilian Soccer Star Neymar Expecting Baby with Model Bruna Biancardi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2023, Neymar abinyujije ku mbuga nkoranyamaga ze yatangaje ko we n’umukunzi we Bruna Biancardi bibarutse umwana w’umukobwa bise Mavie.

Neymar ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto ari kumwe n’uwo mwana ndetse na Biancardi, maze yandikaho amagambo amuha ikaze ndetse anamushimira kuvukira mu muryango wa bo. Ati “Mavie wacu ngwino wuzuze umuryango wacu, mukobwa, urakunzwe muri twe… Wakoze kuduhitamo”.

Neymar e Bruna Biancardi mostram primeiras fotos de Mavie na maternidade -  Estadão

Neymar usigaye ubarizwa muri Arabie Saoudité, muri iki cyumweru yari yateze indege agana Sao Paulo muri Brésil kugira ngo azabe ahari ubwo umukobwa we azaba avuka.

Kugeza ubu uyu munya-Brésil w’imyaka 32 y’amavuko afite abana babiri barimo uyu mukobwa Mavie yabyaranye na Biancardi bakundanye kuva mu 2022, ndetse na Davi Lucca w’imyaka 12 y’amavuko yabyaranye na Carolina Dantas bahoze bakundana.

Bruna Biancardi divulga primeiras fotos de Mavie, sua filha com Neymar