Miss Jolly wavuzweho gutwita akabihakana, asubije abamubwira kurongorwa

Miss Jolly wavuzweho gutwita akabihakana, asubije abamubwira kurongorwa

Oct 07,2023

Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2016 (Miss Rwanda 2016), nyuma yo kumva no gukurikirana bimwe mu biganiro bica ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, yagarutse cyane ku rubyiruko avugako ruhatirizwa gushaka [kubaka ingo], asaba ko hakwiye kubaho ubushishozi bwa nyir'ubwite anashimangira ko kurongorwa / kurongora ari umugisha bidahutiraho.

Ubu butumwa yabutanze abinyujije ku rukuta rwe rwa X, avuga ko akibona ibyavugiwe ku mbuga nkoranyambaga, byamuteye kwibaza cyane ku bandi bakobwa benshi hano hanze bagwa mu mitego y'abantu babasaba gushaka imburagihe. Avuga ko bikibabaje kubona abantu hano hanze kugeza na n'ubu bagishaka kugaragariza agaciro k'umugore cyangwa se umukobwa, ku mugabo mu buzima bwabo.

Image

Yahise aboneraho kugira inama abakobwa bakiri bato ati, "Bakobwa bato bakundwa, ubukwe (gushyingiranwa) ni byo ni umugisha, ariko wituma hari ugushyiraho igitutu, niba ari kimwe mu ntego zawe, bikore igihe ubishakiye.

Mushake impamyabumenyi, mushake akazi, mwubake umubano n'abantu, ukore ako akazi hanyuma umuntu n'ubundi wakugenewe azakubona. Agaciro kawe ntabwo kabarirwa ku mugabo mu buzima bwawe, ahubwo kabarirwa mu kintu wowe ubwawe ukora. Mureke iyi myumvire tuyirandure.

Dukeneye igisekuru cy'abagore bifuza kuba Abafundi (Engineers), ba rwiyemezamirimo, Abaganga n'ibindi byinshi. Mureke twereke isi ko umwuga n'ububyeyi bidatandukanye".

Mu minsi yashize, abakurikiranira hafi uyu mukobwa, bitegereje amafoto ye bakemenga ko yaba atwite bitewe n'umubyibuho udasanzwe wamurangaga, ariko mu kubasubiza yavuzeko adatwite kandi ko n'ubwo byaba ari byo gutwita ari umugisha.