Abantu 5 ugomba kwirinda mu rukundo
Benshi bavuga ko urukundo uwo rushatse rumusanga kandi ko umuntu aba akwiriye gukunda umukunze atitaye ku buryo ameze cyangwa ibikorwa bye kuko urukundo ari impumyi, gusa hari bamwe mu bantu badakwiye guhabwa aya mahirwe kuko iyo ubakunze bikwangiriza ejo hazaza.
Aba nibo bantu 5 uba udakwiriye gukundana nabo bitewe n'imyitwarire yabo:
1. Umuntu utemera amakosa ye
Mu rukundo kimwe mu bituma rushobora kuyoyoka ni ukuba habaye ikibazo , maze kabitera akigira ibamba akanga kwemera ikosa , gusaba imbabazi no gukosorwa. Iki gihe biba ikibazo gikomeye ku bakundana ndetse bikaba byarangira bose bashwanye.
2. Umuntu utakwitangira mu gihe bibaye ngombwa
Kwitangira umuntu hano tuvuga si ukundi ni ukuba mu gihe bibaye ngombwa ko umuha umwanya munini muri kumwe cyangwa se ukaba wamuba hafi wabikora, urugero mu gihe ari mu bibazo ukaba wakigomwa ibyo wakoraga ukamuha umwanya ukamuba hafi.
Umukunzi utakwitangira ngo aguhe umwanya uzamenye ko nta rukundo agufitiye ndetse nawe niba umeze gutya umenye ko nta rukundo rurambye uzigera ubona.
3. Umuntu ugufata uko yishakiye
Gukunda ni kimwe mu bintu byizana abantu babiri bagahuza imitima ndetse amarangamutima yabo akaberekeza kuri byinshi bituma bahuza, iyo umwe mu bakundana afata undi uko yishakiye ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko nta rukundo agufitiye.
4. Umuntu ukuba hafi iyo uri mu bihe byiza
Kuba mu bihe byiza n’ibibi ni bimwe mu byo abatuye iyi Si babamo, iyo umukunzi wawe atabasha kukuba hafi mu gihe uri mu bihe bibi ntago aba agukunda ndetse umuntu nk’uyu nta gihe kinini mumarana kuko hari icyo aba agukurikiyeho kirenze icyo wowe uba utekereza. Nawe niba ari uko uteye uzamenye ko nta rukundo rurambye uzigera ubona mu buzima.
5. Umuntu utakugeza ku iterambere
Iterambere ni kintu gikomeye mu buzima, iyo ufite umukunzi akaba atari umuntu wakugira inama yo kwiteza imbere cyangwa se ngo abe umwe mu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ryawe, uzamenye ko nta rukundo na ruke afite ndetse urukundo rwe ruzaba ruri ruke cyane.
Hari byinshi azaba agushakaho ku buryo aba abona iterambere ryawe ry’ahazaza ntacyo ryaba rimaze kuko nta gihe kinini akeneye kuba ari kumwe nawe. Kubana n’umuntu nk’uyu biragorana ndetse nta rukundo rwe rujya ruramba.