Ibyabereye mu kabyiniro byatumye abagore benshi batererwa icyizere - Video yaciye ibintu, abakobwa biyambitse ubusa karahava
Hashize iminsi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari guhererekanywa amashusho agaragaza abakobwa bari mu kabyiniro banywa inzoga banasabana hagati yabo n'uwabaririmbiraga, aho mu majwi yumvikana abasaba kumwereka amabere, maze na bo si ukwiyambura ubusa karahava.
Mu kabyiniro ni hamwe mu hantu hamenyerewe, abantu bashobora kujya bagasa nk'abirengagiza ibindi bibazo bibakikije maze bakanywa bagaceza kakahava. Iyi nzu yitiriwe akabyiniro akenshi usanga bene izo nzu ziba cyane cyane mu mijyi, aho ushobora gusanga hanatumiwe umuhanzi runaka ukunzwe akaba yataramira abitabiriye ibyo birori. Nyamar n'ubwo bamwe bahamyako utubyiniro ari kimwe mu bigaragaza iterambere, hari abandi babikemanga banavugako utubyiro ari utw'ibirara dore ko usanga bagira bati "nta mugore wo mu kabyiniro" nta "mugabo muzima wo mukabyiniro".
Ubwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwaga amashusho agaragaza ibyakorwaga n'abakobwa bari mu kabyiniro, wasangaga igitsinagabo cyabahagurukiye, mu butumwa bwinshi cyane bwisukiranya wasangaga babazanya hagati yabo bati "Ese ubu tuzabona abagore dushyira mu ngo?", abandi bati dore "Abagore bacu b'ejo hazaza".
Muri ayo mashusho uwari ku rubyiniro, yumvikanaga avuga ati "Nyereka ibere", ubwo uko yabivugaga abakobwa barimo basimburanwaga gukura amabere yabo mu myambaro maze bakayashyira ku karubanda.
Biyamburaga bakerekana amabere yabo ku karubanda ubona ntacyo bishisha, ari na ko bisomera imivinyo
N'ubwo ayo mashusho hatatangajwe nyir'izina aho yafatiwe, birakemangwa ko yaba ari ayo mu bihugu bya hafi aha muri Afurika y'Uburasirazuba.