Rutsiro: Abakobwa ni bo bahonga abasore ngo babarongore

Rutsiro: Abakobwa ni bo bahonga abasore ngo babarongore

  • Umukobwa udatanze amafaranga ntarongorwa

Oct 08,2023

Mu Karere ka Rutsiro umurenge wa Kivumu abakobwa bageze mu gihe cyo gushaka abagabo barahangayitse nyuma y’uko bamwe mu abasore bemera kubashaka ari uko bisabye ikiguzi.

Bamwe mu bakobwa baganiriye n’umunyamakuru, bavuga ko uyu muco ukomeje gukura aho ngo usanga umukobwa udafite amafaranga nibura hagati ya 200,000frw na 300,000frw adashobora kubona umusore umujyana.

Ikindi kandi ngo hari n’abayatanga bagera mu rugo yamara gushira akirukanwa. Impungenge zindi zihari ngo ni uko abakomoka mu miryango itifite usanga bashobora kugumirwa bityo ugasanga baheze iwabo.

Umubyeyi waganiriye n’umunyamakuru avuga ko bahangayikishijwe n’abana babo babona abagabo babanje gusabwa ibiguzi.

Ati "abasore nibo basigaye basaba amafaranga. uwo ariwe wese arimo kuvuga ngo ndakujyana njye kugushyira iwanjye, mbaye iki? ubwo rero umukobwa ari gukora kugira babone ibyo bariha abasore baje kubashaka ngo babajyane!”

MULINDWA Prosper; umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro, avuga ko nabo badashigikiye uwo umuco kuko urukundo nyakuri rutareberwa mu mafaranaga. Aboneraho gusaba abo bakobwa nibura kujya bagirana inyandiko ku buryo hagize uwirukanwa yafashwa kugaruzwa amafaranga ye.