'kuki ushyira imbere ikoranabuhanga kandi Abanyarwanda bashonje ?' Dore igisubizo cya perezida Kagame
Igisubizo Cya Perezida Kagame Ku Wamubajije Impamvu Yita Ku Ikoranabuhanga Abanyarwanda Bakennye
Perezida Paul Kagame yahishuye igisubizo yahaye uwamubajije impamvu yita cyane ku bijyanye n'ikoranabuhanga nyamara mu gihe bigaragara ko umubare munini w'Abanyarwanda bashonje.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko mu 1998 hari imwe mu nshuti ze yigeze kumubaza impamvu ashyira imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga mu gihe umubare munini w’Abanyarwanda ugishonje, cyane ko hari hashize imyaka mike igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iby’iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’iyi nshuti ye yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’Ishami rya Afurika ry’Ikigo cy’Abafaransa gikora ubushakashatsi mu buvuzi muri Afurika, IRCAD Africa, riherereye i Masaka, mu Mujyi wa Kigali.
Perezida Kagame yagaragaje ko mu bihe bitandukanye u Rwanda rwagiye rurangwa no gukora ibyo benshi batekerezaga ko bizafata igihe kugira ngo rubigereho.
Yagaragaje ko mu 1998, igihugu cyari cyaratangiye kugira inzozi zo kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye cyane cyane ibijyanye n’itumanaho.
Yavuze ko bigendanye n’iyi gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga, yigeze kuganira n’umwe mu nshuti ze ayibwira kuri iki cyerekezo, ariko yo igaragaza ko itumva impamvu ari gushyira imbere iby’ikoranabuhanga kandi Abanyarwanda bakennye.
Ati "Mu 1998 ubwo twageragezaga kongera kubaka igihugu, tuvuga ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu by’itumanaho, umwe muri izi nshuti w’umukire cyane uri mu by’ikoranabuhanga yambajije ati kuki watekereza gushora duke twanyu mu by’ikoranabuhanga mu gihe abaturage banyu bashonje, nta buzima bafite ndetse n’ibindi byose.’
Soma n'iyi: Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame yinjiye mu ngabo z'u Rwanda - AMAFOTO
Perezida Kagame yavuze ko yemereye iyi nshuti koko ko Abanyarwanda bakennye ariko ayibaza niba kugendera kure iby’ikoranabuhanga aribyo bizabakura mu bukene.
Ati ‘Narababwiye (ryari itsinda ry’abantu ariko riyobowe n’umwe mu nshuti zanjye) nti ni byo abantu bacu barakennye, nta mibereho myiza bafite, ibyo byose nibyo ariko se kubaheza mu by’ikoranabuhanga bibaha ibyo kurya? Naravuze nti turi kugerageza gushora duke twacu dufite mu buryo tutugabanya kugira ngo havemo ibyo kurya, havamo iby’ubuzima ariko hakanavamo n’iby’ikoranabuhanga rifite aho rihuriye n’ibyo byose.’
Yakomeje avuga ko iyi mitekerereze ariyo yabyaye gahunda yo kuba uyu munsi u Rwanda rushyira imbere ikoranabuhanga.
U Rwanda rufite intego yo guteza imbere ikoranabuhanga ndetse mu cyerekezo cyo kuba igicumbi cyaryo muri Afurika n’Isi yose muri rusange.
Soma n'iyi: Perezida Kagame yahishuye uwatumye umubano hagati y'u Rwanda na RDC usubira irudubi
Ubu hafi ya serivisi zose mu gihugu ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga. Izi zirimo kwishyura ingendo, kwivuza, kwiga, ubukerarugendo, serivisi zo mu nzego z’ubuyobozi n’ibindi.
Perezida Kagame ni umwe mu baperezida bashyigikira cyane ibijyanye n'ikoranabuhanga.
Ivomo : IGIHE