Devota w'imyaka 27, yasanzwe mu nzu yarapfuye

Devota w'imyaka 27, yasanzwe mu nzu yarapfuye

Oct 09,2023

Mu karere ka Musanze hakomeje gucicikana amakuru y'urupfu rw'umukobwa w'imyaka 27 y'amavuko, bivugwa ko basanze umurambo we mu nzu yabagamo anayikoreramo, ariko umurambo ukaba waragaragaye ko warumaze iminsi kuko wari waratangiye kwangirika.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 witwa Ishimwe Devota, yapfiriye mu nzu yabagamo iherereye mu Mudugudu wa Gakoro Akagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, akaba yayicururizagamo anayituyemo.

Amakuru atangwa kuri uyu nyakwigendera avugako, abaherukaga kumubona, bamuherutse ku itariki ya 04 Ukwakira, aho kuri iyo nzu yabagamo, ariko nyuma y'icyo gihe ntibongeye kumuca iryera.

Bakomeza bavuga ko nyuma y'igihe aribwo batangiye kumva umwuka mubi uturuka mu nzu uyu nyakwigendera yabagamo maze baboneraho kugira amakenga no kwitabaza inzego z'ubuyobozi ngo barebe icyaba kibyihishe inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwambogo, Mukamana Jacqueline, yagize ati: "Umugabo ucururiza mu muryango byegeranye n’aho uwo mukobwa yacururizaga, ni we wadutabaje atubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umunuko ukabije ndetse n’amasazi. Tukibimenya twihutiye gutabaza inzego zishinzwe umutekano ziraza, iyo nzu irakingurwa dusanga uwo mukobwa aryamye mu buriri bwe yiyoroshe yarapfiriyemo".

Ati "Ugendeye ku kuntu umurambo wari umeze, birashoboka ko yaba yari amaze iminsi apfuye. Dufatanyije n’inzego zirebwa n’iki kibazo umurambo wahise ushyikirizwa inzego z’ubuvuzi, ngo zibisuzume hamenyekane icyateye urupfu rwe".

Gitifu Mukamana yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, niba bagize ugushidikanya ku mibereho ya bagenzi babo. Ati "Abaturage tubasaba kujya bagira amakenga mu gihe hari ibyo bashidikanyaho, bakihutira gutanga amakuru ku gihe, kuko nk’ubu kuba byari bizwi neza ko inzu hari umuntu usanzwe ayikoreramo ikaba yari imaze iyo minsi yose ikinze, ubwabyo byagateye abantu ba hafi aho kwibaza niba nta kibazo uyibamo yaba yaragize, bakihutira gutanga amakuru yihuse. Dusaba abantu rero kugira amakenga, no kujya bihutira gutanga amakuru y’aho bakeka ikibazo kugira ngo gishakirwe igisubizo hakiri kare".

Uyu mukobwa akomoka mu Karere ka Kayonza, akaba ari na ho ababyeyi be batuye.

Umurambo ukimara gukurwa muri iyi nzu, wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, mu gihe RIB na yo yahise itangira gukora iperereza.