Ingabire Peace abaye umuyobozi wa kane wa FERWACY weguye
Umubitsi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Ingabire Peace Assia yeguye aba uwa kane mu bari bagize Komite Nyobozi uvuye mu nshingano ze.
Ingabire Peace wari umaze imyaka ine ari Umubitsi wa FERWACY ndetse akaba yari yongeye kugirirwa icyizere mu matora yaherukaga kuba muri Kamena 2022, yanditse avuga ko yeguye "ku mpamvu ze bwite".
Ingabire Peace agiye mu gihe FERWACY ikomeje gutegura amatora yo kuzuza imyanya y’abeguye mbere, yagombaga kuba ku wa 21 Ukwakira, ariko amakuru akavuga ko hashobora kubamo impinduka kubera ubu bwegure.
Imyanya yari yatangajwe na Komisiyo y’Amatora muri FERWACY yasoje kwakira kandidatire ku wa 6 Ukwakira ni uwa Perezida, Visi Perezida wa Mbere n’Umunyamabanga Mukuru.
Karangwa François wari Visi Perezida wa Mbere ni we waherukaga kwegura ku wa 18 Nzeri, akurikiye Murenzi Abdallah wari Perezida, na we weguye ku mpamvu ze bwite mu mpera za Kanama na Munyankindi Benoît wegujwe n’Inteko Rusange Idasanzwe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru kubera ko akurikiranywe n’ubutabera ku byaha birimo itonesha.
Kuri ubu, abasigaye muri Komite Nyobozi ya FERWACY ni Visi Perezida wa Kabiri, Kayirebwa Liliane ufite inshingano zo kuyobora Ishyirahamwe n’Abajyanama babiri; Karambizi Rabin Hamim na Me. Bayisabe Irène.
Byari biteganyijwe ko Komisiyo y’Amatora ya FERWACY yemeza urutonde
rw’abakandida rw’agateganyo tariki ya 7 n’iya 8 Ukwakira.
Amakuru avuga ko Ngendahimana Ladislas usanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) ari we rukumbi wiyamamarije kuyobora FERWACY.