Nyanza : Umubikira Agiye Kurongorwa N'umu-Frere Nyuma Yo Gusanga Yarahisemo nabi - AMAFOTO
Umu-Frere N'umubikira Barambitse Umuhamagaro Hasi bajya mu rukundo
Bihaye Imana Babona Baribeshye Babivamo Biyemeza Kwibanira Akaramata -AMAFOTO
Inkuru iri gucicikana mu binyamakuru byo mu Rwanda ni iy'umu-frere n'umubikira bafashe umwanzuro wo kurambika hasi umuhamagaro bakiyemeza kwibanira akaramata nyuma yo gusanga baribeshye.
Frère Muhire Jean Pierre n’Umubikira Dusenge Enathe basezeye umuhamagaro wabo muri Kiliziya Gatolika, biyemeza gutangira urugendo nk’abakirisitu basanzwe ndetse kuri ubu bari mu munyenga w’urukundo.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo hatangiye gusakara inkuru y’Umu-Frère wasezeye umuhamagaro wo kwiha Imana aho yakoreraga ubutumwa mu Muryango w’Aba-Frères b’Urukundo (Frères de la Charité), Ishami ryawo rikorera mu Kigo cya HVP-Gatagara giherereye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, akajyana n’umubikira bakoranaga, bagasohoka muri ‘couvent’ bakigira kuba abalayiki.
Frère Muhire Jean Pierre aherutse kwandika asezera mu Muryango w’Aba-Frères bakorera i Gatagara ariko nyuma y’iminsi mike hagaragaye amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga ari kurebana akana ko mu jisho n’undi mwari witwa Dusenge Enathe na we wari umubikira wakoreraga ubutumwa mu rugo rw’Ababikira b’Urukundo (Soeurs de la Charité) rwo muri HVP-Gatagara.
Umuyobozi wa HVP-Gatagara, Frère Kizito Misago, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwari Muhire Jean Pierre yatanze ibaruwa asezera.
Yunzemo ko nyuma yo gusezera kwe batari biteze ko hahita hakurikiraho amafoto yagiye hanze ari kumwe na Dusenge Enathe wakoraga muri HVP-Gatagara ari umubikira.
Yagize ati “Natwe twaratunguwe tukibona ayo mafoto agaragaza gucudika kuko mbere ntabyo twabonaga ariko nyine bakoraga mu kigo kimwe. Ubwo twabonye inkuru gutyo idusakayeho ku mbuga nkoranyambaga ariko kugeza ubu ntituramenya niba babana’’.
“Yari akiri na muto, nta gihe kinini yari amaze mu bihaye Imana, yari amaze umwaka umwe gusa asezeranye. Nyuma yandika asezera avuga ko agiye mu bundi buzima’’.
Umunyamakuru yamubajije niba nta bimenyetso na bike by’umubano wihariye bigeze bababonaho mbere yo gusezera, Frère Kizito avuga ko nta na bike.
Yongeyeho ko Muhire yuzuzaga neza inshingano ze z’ubutumwa bwe nta kibazo na kimwe cyari gihari kugeza asezeye.
Ati “Ibyo gusezera byo ni uburenganzira bwe nta wari kubimwangira.’’
Muhire Jean Pierre wirinze kugira icyo atangaza ku bimuvugwaho mbere acyambara imyenda y'ubu frere
Mukangoga Athanasie uyobora Urugo rw’Ababikira b’Urukundo rwa Gatagara, Dusenge Enathe yabarizwagamo, yavuze ko ntacyo yavuga ku kuba uyu mubikira yarasezeye.
Yagize ati “Ndumva nta bintu byinshi byo kukubwira, urambabarira’’.
Umunyamakuru yongeye kumubaza niba Dusenge Enathe we akibarizwa mu rugo ayoboye asubiza ati “Oya wimbaza byinshi. Murakoze’’!
Enathe uri mu ruziga aha yari yambaye imyenda y'Ababikira
Muhire Jean Pierre na Dusenge Enathe bose bakoraga mu ivuriro ry’abafite ubumuga (HVP-Gatagara). Umukobwa yari ashinzwe kwakira abagana ivuriro mu gihe umusore we yari ashinzwe ububiko bw’ibikoresho.
Ababazi bya hafi bemeza ko iyi ari indi mpamvu ishimangira ko baba barorohewe no guhuza umugambi wo kujya kwibanira mu buzima bwo hanze nk’abalayiki (abakirisitu basanzwe).
Ifoto y'aba bombi bari kurya ubuzima hafi y'ikiyaga binavugwa ko bamaze kwambikana impeta.
Dusenge Enathe yatangiye urugendo rwo kuba umubikira mu 2015 mu gihe Muhire Jean Pierre we yabaye umu-Frère kuva mu 2016.