"Uyu mutoza ajyane n'uwa Rayon" Abafana ba APR bariye karungu nyuma kutikura imbere ya Bugesera i Kigali

"Uyu mutoza ajyane n'uwa Rayon" Abafana ba APR bariye karungu nyuma kutikura imbere ya Bugesera i Kigali

Oct 11,2023

Ku munsi w'ejo tariki ya 10 Ukwakira 2023, ubwo Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda yakomezaga ku munsi wayo wa Gatandatu, i Kigali kuri Pele Stadium habereye umukino utari woroshye ku mpande zombi wahuzaga ikipea ya APR FC n'ikipe ya Bugesera FC, urangira rubuze gica hagati y'amakipe yombi.

Uyu mukino wahuje ikipe ya APR FC n'ikipe ya Bugesera FC, waranzwe n'ishyaka ryinshi mu gice cya mbere ku ruhande rw'ikipe ya APR FC, inabasha kurangiza igice cya mbere iri imbere n'igitego 1-0. Ibi byaje guhinduka mu gice cya kabiri, kuko byabaye imbusane maze Bugesera FC yari yasuye APR FC i Kigali yishyura igitego yari imaze gutsindwa, umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Bugesera FC yanganyije na APR FC - Kigali Today

Uyu mukino wazamuye amarangamutima cyane ku bafana ba APR FC batiyumvisha uko banganyiriza na Bugesera FC i Kigali, ku kibuga ikipe yabo imenyereye kandi banahamya ko ikoreraho imyitozo. Bamwe banze kuripfana, bavugako iyi myitwarire ya APR FC itabanyuze yaba yatewe no gupanga ikipe nabi bikozwe n'umutoza, bakavugako uwo mutoza wa APR FC agomba kwirukanwa akagenda nk'uko uwa Rayon Sports izwi nka mukeba ukomeye cyane wa APR FC na we yagiye.

Indi mikino yabaye:

  • Musanze FC 3-0 Etincelles FC (Mpaga)
  • Mukura VS 1-0 Sunrise FC
  • Gasogi United 2-2 Gorilla FC

Ubuyobozi bwa APR FC bwariye karungu buhita bukora inama y'igitaraganya  nyuma yo kunganya na Bugesera FC » Amazuku

Abayobozi b'ikipe ya APR FC babuze ayo bacira n'ayo bamira nyuma yo kunganya n'ikipe ya APR FC