Huye: Ukekwaho ubujura yarashwe ahita apfa

Huye: Ukekwaho ubujura yarashwe ahita apfa

Oct 11,2023

Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri inzego z'umutekano zikangurira abaturage kwitwararika no kubungabunga ibikorwa remezo, ahagiye hanumvikana abagerageje kwangiza ibyo bikorwa remezo birimo amashanyarazi ndetse bakanahasga ubuzima, undi muntu wakekwagaho ubujura bw’insinga, yarasiwe mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, ahita ahasiga ubuzima.

Ibi byabaye mu rucyerera rw’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira, aho uwitwa Nzarubara Emmanuel wakekwagaho ubujura bw’insinga, yakoreye mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko ibyo mu Ntara y’Amajyepfo yarashwe maze ahita apfa.

Amakuru y’iraswa ry’uyu wakekwagaho ubujura, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga wavuze ko yarashwe ubwo yageragezaga gutoroka inzego ubwo yari agiye kwerekana bagenzi be bakoranaga muri ubu bujura.

ACP Boniface Rutikanga uvuga ko uyu wakekwagaho ubujura yari anagiye kwerekana izindi nsinga zibwe, dore ko hari hamaze kuboneka izifite ibilo 20.

Yagize ati “Hari ibindi yari agiye kutwereka ndetse yemeye no kutwereka bagenzi be bakorana, ariko ibyo ntibyagezweho kuko wari umugambi wo gushaka kwicikira, baba baramurashe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga avuga ko impamvu bari bamujyanye mu rucyerera kwerekana abandi bakoranaga, ari bwo buryo bwiza bwo gufata abakekwaho ubujura, kuko iyo amasaha yigiye imbere biba bigoye kubafata.

ACP Boniface Rutikanga ati “Umunyabyaha ntabwo abaho nkawe nk’uko utaha iwawe wisanzuye ntacyo wikeka. Udakoresheje uburyo bw’ijoro yitwikira ntiwamufata.”

Uyu warashwe abaye uwa gatatu urashwe mu gihe kitageze mu byumweru bibiri harashwe abandi bantu babiri, na bo bakekwagaho ubujura bw’insinga, barimo uwarasiwe mu Karere ka Muhanga mu mpera z’ukwezi gushize, ndetse n’undi warasiwe mu Karere ka Bugesera tariki 02 Ukwakira 2023.