Byafashe indi ntera - Israel yashyize umutwe wa Hamas mu nzira y'irimbukiro

Byafashe indi ntera - Israel yashyize umutwe wa Hamas mu nzira y'irimbukiro

Oct 11,2023

Yoav Gallant, Minisitiri w’ingabo muri mu gihugu cya Israel, yiyemeje kugaba igitero cyo ku butaka muri Gaza nyuma y’igitero cya Hamas gitunguranye ku butaka bwa Israel. Kuri ubu harabarurwa umubare w’abamaze gupfa muri Israel ugera ku bantu 1200 mu gihe abasaga 2700 bakomeretse.

Amakuru avuga ko Ingabo zigera ku 300.000 zateraniye hafi y’uruzitiro rwa Gaza kandi ko zitegura gutera ku butaka. Ibi bikozwe nyuma ya bomb nyinshi zamanuwe kuri Gaza aho zimaze kwica nibura Abanyapalestine 950, hakomereka benshi ari nako bata ingo zabo bahunga.

How did Hamas amass its arsenal of rockets to strike Israel? - Los Angeles  Times

Muri Gaza, abashinzwe ubutabazi bararwana no kugera ku barokotse mu turere tumwe na tumwe, na ho Imiryango itabara imbabare iramagana itangazo rya Israel rivuga ko izahagarika ibiryo, amazi n’ibikoresho mu kugota byimazeyo aka karere.

N’ubwo bimeze bityo, Hamas na yo yakomeje kurasa ibisasu bya rokete muri Israel, mu gihe ingabo za Israel ndetse n’abarwanyi ba Hezbollah bakorera muri Liban na bo bakomeje kurasanaho.

Igisirikare cya Israel kikaba kivuga ko ibisasu byarasiwe muri Syria byaguye ahantu hafunguye muri Israel.

Massive rockets fired from Gaza into Israel, at least 22 Israelis killed