Umukozi wa RCS wagaragaye akubitira umukarani mu muhanda yatawe muri yombi
Ni nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaramo SP Nyagatare Delanoë, umukozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwamutaye muri yombi.
Aya mashusho yakwirakwijwe hirya no hino agaragaramo SP Nyagatare Delanoë, umucungagereza wari utwaye imodoka y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), yambaye impuzankano, bivugwa ko yari amaze gukubita urushyi uwari utwaye ingorofani iriho amakaziye.
Uwitwa Bruno Kirezi washyize aya mashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Uyu mugabo utwaye imodoka ya GR [Ikirango cya Guverinoma y’u Rwanda] yafashe umunota araza akubita urushyi uwo muntu wundi wari utwaye amakaziye ya Coca Cola, ngo kuko yari ari mu nzira ye, nyamara harimo umuvundo w’imodoka mwinshi.”
Uyu Bruno Kirezi wagaragazaga ko ibyakozwe byamubabaje, yasoje ubutumwa bwe agira ati “Kubera iki ibintu nk’ibi byakwihanganirwa koko? Yamukubitiye iki urushyi?”
Muri aya mashusho humvikanamo umubyeyi wihanganishaga uvugwa ko yakubiswe n’uyu mucungagereza, wagiraga ati “Ngaho icecekere nyine.”
Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko uyu mukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yatawe muri yombi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko SP Nyagatare Delanoë acyekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Yibukije ko uru rwego rutazihanganira umuntu wese uhohotera undi. Yavuze ko "Abanyarwanda bose muri rusange n’abakoresha umuhanda by’umwihariko bakwiye kugira ubworoherane. Guhohotera undi ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa ashyikirizwe ubutabera.’’
Icyaha SP Nyagatare Delanoë akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.
SP Nyagatare Delanoë kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.