Biteye agahinda - I Musanze, Umugore n'umuhungu we, 16, bishe umwana bafatanwa umurambo
Mu karere ka Musanze hakomeje kuvugwa inkuru y'incamugongo aho Umugore witwa Nyiraruvugo w'imyaka 43 y'amavuko n’umuhungu we w'imyaka 16 y'amavuko witwa Ndayishimiye, batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira bakekwaho kwica umwana w’umuturanyi wabo wari ufite imyaka ibiri n'igice.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira (ahagana saa 18:30) ni bwo ababyeyi ba Iradukunda Aliane [nyakwigendera] wari ufite imyaka ibiri n’igice bamubuze. Nyuma y’amasaha menshi ba nyir'umwana bamushakisha, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo umurambo we wasanzwe mu nzu ya Nyiraruvugo w’imyaka 43 y’amavuko yapfuye.
Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze muri kariya gace avuga ko bikekwa ko Iradukunda yishwe na Mukaruvugo afatanyije n’umuhungu we Ndayishimiye w’imyaka 16 y’amavuko, "kuko no mu mbuga hari umwobo bari bacukuyemo bikekwa ko bashakaga kumuhambamo."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Faustin yemeye ko iyi nkuru ari impamo; gusa avuga ko ikibazo kirimo gukurikiranwa.
Amakuru avuga ko abakekwaho kwica uriya mwana bamuhoye kuba se umubyara yaraherukaga kubafatira mu cyuho bari mu bikorwa by’ubujura, mbere y’uko "bamuhigira ko bazamwihimuraho." Mu mbuga hasanzwe icyobo cyacukuwe, bikekwako ari icyo bashakaga gushyiramo umurambo wa nyakwigendera mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.