Umusaza w'imyaka 95 yeguye imbunda ajya guhangana na Hamas
Mu gihe hakomeje kumvikana ugukara kw'intambara iri kuba hagati y'igihugu cya Israel n'abarwanyi ba Hamas, umusaza w'umuyahudi Ezra Yachin, wahoze mu gisirikare cya Israel, ku myaka ye 95 yasubiye ku rugamba Igihugu cye gihanganyemo n’uyu mutwe.
Yachin yahamagawe ku rugamba ngo yongerere akanyabugabo ingabo za Israel, ndetse anasangize abasirikare bari ku rugamba inkuru z’uburyo barokotse ibitero by’Abarabu i Yeruzalemu. Uyu musaza yasobanuye ihohoterwa Abayahudi bahuye na ryo mu gihe cy’Intambara y’Ubwigenge bw’iki gihugu.
Nk’uko bitangazwa na New York Post, umusaza Yachin wamaze kugera ahabera urugamba, abaye umuntu wa mbere ukuze ugiye kuri uru rugamba.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakuru muri Israel ‘Israel National News’, cyavuze ko Yachin yahamagajwe ngo yongerere imbaraga mu buryo bwa ‘morale’ ingabo ziri ku rugamba.
Ibitangazamakuru byashyize ahagaragara ifoto ya Yachin yambaye imyenda ya gisirikare, anafite imbunda.
Umunyamakuru wo muri Isiraheli Hananya Naftali yanditse kuri X ati: “Ntucike intege, ndetse n’ubu.”
Avuga ku minsi y’ubuto bwe ubwo Israel itagiraga ubwigenge, Yachin yavuze ko Abongereza babujije Abayahudi guhunga, gusa ikirenze kuri ibyo ntibabujije Abarabu bari bahatuye kwica Abayahudi.
Mu kiganiro yakoze muri 2021, Yachin yagize ati "Abayahudi bari ku butaka bwa Israel basobanukiwe neza ko bagomba kwirwanaho, ari na yo mpamvu bashinze amashyirahamwe y’ibanga, rimwe muri yo ni umuryango wa Lehi”.
Ku kijyanye no guhuza imbaraga kw’Abisiraheli, Yachin yavuze ko byari ngombwa kurwanya Abongereza kugira ngo bagire igihugu gifite uburyo bunoze, bwo kwirwanaho mu gihe hari umuntu wagerageje kubagirira nabi, kugira ngo bumve ko bigenga mu gihugu cyabo.
Ubwo Umuryango w’Abibumbye wemeje guha Abayahudi igihugu cyababyaye muri Israel, Yachin yavuze ko nyuma y’umunsi umwe gusa, ibyo bibaye Abarabu bishe imiryango itandukanye y’Abayahudi ahantu hose ndetse babakorera n’ibikorwa by’iterabwoba. Ati "Icyo gihe nibwo intambara y’ubwigenge yatangiye”.
Yachin avuga ko bisanze mu bihe bigoye, cyane ubwo Abongereza n’Abarabu babamaganaga kuko icyo gihe bari babagose ahantu hose nta na hamwe bafite, ho kunyura no guhungira.
Yongeyeho ko icyo gihe Abayahudi bishwe ku buryo amaraso yabo yamenetse nk’amazi, kandi Abongereza bagafasha abo Barabu.
Yachin yavuze ko Abarabu bakimara kubona imbunda, batangiye kwishima, ndetse icyo gihe Abayahudi bari batuye muri Israel barushijeho guhura n’ibibazo. Ati “Buri Muyahudi wese wagwaga mu maboko yabo, ntiyakomeje kubaho. Bahanahanaga amafoto ku buryo umuntu wese wabaga afite amafoto menshi y’Abayahudi bapfuye, yafatwaga nk’umuntu ukomeye muri ako gace ndetse no muri sosiyete”.
Izi ngorane n’ibibazo byose byatumye Abayahudi, bahitamo kurwana kugira ngo babashe kubaho.
Mu kiganiro yatanze muri 2021 yavuze ko yitangiye ubuzima bwe, kugira ngo azageze ku gisekuru kizaza kugira ngo ababwire igiciro bagombaga kwishyura ku butaka bw’Abisiraheli.