Uratungurwa nubibona! -10% Mu bayobozi bakomeye bandura indwara bahuriyeho idasanzwe

Uratungurwa nubibona! -10% Mu bayobozi bakomeye bandura indwara bahuriyeho idasanzwe

Oct 12,2023

Nyuma yo gukora ubushakashatsi, hagaragajwe ko 10% by’abari mu myanya yo hejuru mu buyobozi ndetse n’abiganjemo ibyamamare, bibasirwa ni’indwara y’ubwibone.

Indwara y’ubwibone mu ndimi z'amahanga yitwa Narcissistic personality disorder ni uburwayi bwo mu mutwe butuma umuntu agira ibyiyumviro byo kwishyira hejuru, ibimutera kutita ku byiyumviro by’abandi ku buryo n’iyo byaba ari ukubababaza yumva ntacyo bimutwaye, kuko atagira ibitekerezo byo kwishyira mu mwanya wabo ngo yumve ko bababara.

Muri Kanama 2023 CNN yatangaje ko umwarimu w’ibijyanye n’imitekerereze wo muri Harvard Medical School, Dr. Craig Malkin, ari we watangaje ko ubwo burwayi bukunze kwibasira abafite imyanya yo hejuru mu nshingano bahabwa.

Ati ‘‘Aba mbere 10% mu bafite imyanya yo hejuru mu buyobozi ni abibone. Ni ukuvuga ngo umuntu umwe mu 10 muri bo ashobora gufatwa nk’umwibone.’’

Dr. Malkin yasobanuye ko abafite indwara y’ubwibone bashyirwa mu byiciro bitatu, ku buryo hari abo bigora abandi bikoroha kuba wabatahura ugendeye ku kuntu bagaragaza ibyiyumviro byabo.

Hari abitwa ‘Overt narcissists’, bashyirwa mu cyiciro cyo hejuru ku buryo uramutse ushaka gutekereza ku bibone ari bo bantu bahita bakuza mu mutwe.

Bimwe mu bibaranga ni uko nta kintu ushobora kubakorera ngo kibe gihagije kuri bo kuko bahora babona ibyo ukora biciriritse, muri bo hahoramo ikintu cy’igereranya ndetse bakumva ko ibikorwa byabo ari byo byiza kurusha iby’abandi.

Ikindi cyiciro ni icy’abitwa ‘Covert narcissists’, aba bo bahora bigaragaza nk’abantu barenganye cyane kugira ngo bitabweho kurusha undi muntu uwo ari we wese.

Icyiciro cya gatatu ni icy’abitwa ‘Communal Narcissists’, bo bahora bigaragaza nk’aho ari bo bantu batanga ubufasha kuruta undi uwo ari we wese, ndetse iyo muhuye baba bashaka gutuma wiyumva nk’aho utari warigeze umenyana n’umuntu wundi ufite umutima mwiza wo kugufasha kuruta uko bo babikora.

Aba bo n’iyo bafashije umuntu akantu gato ni hamwe uba usanga bashaka ko umuntu wese amenya ko bagufashije, ku buryo bashobora no gufata amafoto bari kugufasha bakayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru kugira ngo buri wese amenye ko bagufashije.

Umwarimu w’ibijyanye n’imitekerereze wo muri Kaminuza ya Georgia, Dr. W. Keith Campbell, avuga ko ufite iyo ndwara bitamuhira ngo abane amahoro n’abandi, ndetse ko akenshi n’urushako rwe rwangizwa n’iyo ndwara y’ubwibone yifitemo.

Ati ‘‘Uko bigaragara mu bijyanye n’ubuvuzi, bisenya urushako rwawe, bisenya umubano wawe n’abandi muri bisinesi, uko kwigirira icyizere by’umurengera bituma utsindwa mu kazi (…) bigahinduka uburwayi.”

Gusa bigaragazwa ko iyi ndwara y’ubwibone itari mu bafite imyanya ikomeye mu buyobozi cyangwa mu byamamare gusa, kuko ushobora no kuyisanga ku w’undi muntu ndetse uri hafi yawe kurenza uko ubitekereza.

Impamvu nyamukuru y’ikiyitera ntabwo izwi, gusa byagaragajwe ko ibikomere mu mitekereze byo mu bwana bituruka nko ku gutotezwa n’ababyeyi kenshi, ihohoterwa ndetse n’ihungabana, biri mu byaba intandaro y’indwara y’ubwibone.

Gusa ubushakashatsi bwatangajwe na Harvard Law School Forum on Corporate Governance mu 2021, bwagaragaje ko iyo bigeze ku bayobozi bakuru b’ibigo bibasirwa n’iyo ndwara, hari ababiterwa n’uko baba basanzwe ari abahanga banatanga umusaruro mwiza ndetse bagahembwa umushahara uri hejuru.

Ibyo bituma hari bamwe muri bo batangira kubona abandi bantu batari muri ubwo buzima baciriritse mu mitekerereze n’ubundi bushobozi.

Bimwe mu biranga abayobozi bafite indwara y’ubwibone harimo ko bahora bashaka kuvuga ariko ntibumve ibitekerezo by’abandi, ndetse bagakunda no kwiyitirira ibikorwa byiza by’abarimo abakozi babo ariko ntibemere ibyo bakoze ntibigende neza, bakabigereka ku bandi.

Umubano w’umuyobozi ufite ubwibone n’abandi nturamba, ndetse ararakara cyane iyo hari ibikorwa bye bitemewe cyangwa abantu bakagerageza kubivuga nabi.

Abarwaye iyi ndwara bafashwa gutandukana na yo hifashishijwe ibiganiro, ndetse abajyanama mu mitekerereze bashobora no kugusaba kujya kwa muganga ukaba wahabwa indi miti mu gihe bigaragaye ko ushobora kuba ufite ubundi burwayi bwo mu mutwe.