Uganda :Igitekerezo cyo kuboneza urubyaro ku bangavu Cyiswe Igishitani N'Abadepite bikurura impaka

Uganda :Igitekerezo cyo kuboneza urubyaro ku bangavu Cyiswe Igishitani N'Abadepite bikurura impaka

  • abadepite ntibakozwa ibyo kuboneza urubyaro ku bangavu

  • Abadepite basanga kwemerera abangavu b'imyaka 15 kuboneza urubyaro byakurura ubusambanyi

Oct 12,2023

Impaka zabaye ndende mu gihugu cya Uganda aho Abadepite banze umushinga wa Leta w'itegeko ryemerera Abangavu kuboneza urubyaro - Ibintu Abadepite bamwe bagereranyije n'ibishitani ndetse banga gutora iri tegeko.

 

Abadepite bo muri Uganda banze icyifuzo cya leta cyo kwemerera abakobwa guhera ku myaka 15 gukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kugabanya ikigero kiri hejuru cy'abatwara inda.

 

Thomas Tayebwa, wungirije umukuru w'inteko ishingamategeko ya Uganda, yavuze ko icyo gitekerezo ari "igishitani", avuga ko kwaba ari "ukwemeza ku mugaragaro isambanywa" ry'abakobwa.

 Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri minisiteri y'ubuzima yavuze ko "ipfunwe" ku gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu rubyiruko, rikwiye guhagarara.

 

Hafi umwe kuri bane mu bakobwa bafite imyaka 15 kugeza kuri 19 muri Uganda baratwite cyangwa bamaze kubyara, nkuko ubushakashatsi bubivuga.

 Uwo mubare wiyongereye cyane muri gahunda ya guma mu rugo mu gihe cy'icyorezo cya Covid, ubwo amashuri yamaraga imyaka hafi ibiri yarafunzwe.

 

Mu mpaka zikaze zabaye mu nteko inshingamategeko ya Uganda ku wa kabiri, ikinyamakuru New Vision kibogamiye kuri leta cyatangaje ko Depite Lucy Akello yabajije niba imyaka yo kwemererwa kwifatira icyemezo cyo gukora imibonano mpuzabitsina igiye kugabanywa, ikavanwa kuri 18 iriho muri iki gihe igashyirwa kuri 15.

 Yavuze ko icyifuzo cyo gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bakobwa b'imyaka 15 "giteye ubwoba".

 

Akello yavuze ko adakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Ati: "Nkoresha uburyo karemano, uburyo Imana yampaye."

 

Mu gusubiza kuri izo mpaka, Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubuvuzi bw'ibanze, Margaret Muhanga, yavuze ko icyo cyifuzo kitemejwe na guverinoma ariko ko cyatanzwe na muganga wo ku rwego rwo hejuru, Dr Charles Olaro.

 

Minisitiri Muhanga yabajije niba byaba ari byiza ko umwana atwita ubundi akaza gupfa mu gihe arimo kubyara, yongeraho ko hari "inda nyinshi cyane mu bangavu [imiyabaga mu Kirundi]".

 Dr Olaro yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor kitari icya leta ko kubona amakuru ku buzima bw'imyororokere "si ikibazo cy'amahitamo; ni ikibazo cy'uburenganzira bw'ibanze".

 

Dr Olaro yasubiwemo na Daily Monitor agira ati: "Ni ingenzi cyane ko dushyiraho urubuga [umwanya] aho urubyiruko rushobora kugera ku makuru ku buzima bw'imibonano mpuzabitsina n'ubuzima bw'imyororokere no kuboneza urubyaro ku babicyeneye hatabayeho ipfunwe, ivangura, cyangwa gucira urubanza [kugira icyo utekereza ku muntu kubera igikorwa cye]."

 

Ariko uwungirije umukuru w'inteko ishingamategeko ya Uganda yavuze ko icyo cyifuzo "kidakwiye kubaho na rimwe".

 Uganda ni sosiyete yiganjemo imyemerere ishingiye ku madini, ndetse itsinda ry'abayobozi b'amadini na ryo ryanze icyo cyifuzo, rivuga ko abangavu bakwiye kwifata ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina.