Nahimana Thomas yavuze ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda mu 2024 yibutswa ikintu gikomeye

Nahimana Thomas yavuze ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda mu 2024 yibutswa ikintu gikomeye

  • Nahimana Thomas yeruye ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda mu 2024

Oct 12,2023

Nahimana Thomas wemeza ko atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'U Rwanda yatangaje ko aziyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024 - Ibintu byatumye yibutswa bimwe mu bikorwa bye byamuranze mu  minsi yashize.

 
Padiri Nahimana Thomas aratangaza ko ari umwe mu bakandida bazahatana ku mwanya wa perezida w’u Rwanda mu matora ya 2024.

Uyu mugabo ubarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa yari aherutse kumvikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko akubutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho ngo yaganiriye na perezida Felix Tshisekedi ngo bakemeranya ubufatanye mu gushaka uko bahirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Hari abantu babifashe ariko nk’ikinyoma gikomeye cy’uyu mupadiri bagendeye ko mu bihe bitandukanye hari n’ibindi binyoma yigeze kubeshya maze bamusaba ikimenyetso icyo ari cyo cyose cyagaragaza ko yaba yarageze i Kinshasa muri DRC ariko ntiyagitanze.

kuri ubu rero noneho Nahimana Thomas ari kuvuga ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ateganyijwe muri 2024, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yashyizeho ifoto ye izengurutswe n’imbunda nyinshi ati “Yego. Ni umukandida mu matora ya perezida ya 2024.”

Nahimana Thomas yibukijwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ko ibimeze nk’ibi yabikoze no mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka kuba mu Rwanda muri 2017.

Icyo gihe yavuze ko aziyamamaza ndetse no mu gihe cyo gutangira urwo rugendo abwira abari bamushyigikiye ko yavuye mu Bufaransa hanyuma ngo yagera i Nairobi akabura indege imugeza i Kigali ngo kubera ko u Rwanda rwazibujije ariko asabwe ibimenyetso nabwo ntiyabitanga.