Pamella akoreye The Ben agashya, nyuma yo kumuha impano y'imodoka y'akataraboneka

Pamella akoreye The Ben agashya, nyuma yo kumuha impano y'imodoka y'akataraboneka

Oct 13,2023

Umugore w'umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda, uwicyeza Pamella yatunguranye mu mitoma yatatse umugabo we, Mugisha Benjamin [The Ben] uherutse kumuha imodoka nshya ya Range Rover.

Mu magambo yuje urukundo, Uwicyeza yagereranyije umugabo we n’ikiremwa gitangaje, anavuga ko ari umugisha ku bantu bose nk’uko izina rye ribivuga. Ati “Mugisha, mbega ukuntu uri umugisha! Uri inyenyeri imurika cyane, uri umutsinzi, nk’uko izina ryawe ribivuga uri umugisha ku bantu bose bagukikije, dufite amahirwe yo kugira umumalayika ku Isi.”

“Untera ishema cyane kandi ndagukunda cyane birushaho kwiyongera buri munsi, uri ikiremwa gitangaje, witaweho kandi urakunzwe n’Ushoborabyose, Ndagusabye komeza ugira uwo mutima wawe mwiza.”

Inkuru kuri Uwicyeza Pamella - Teradig News

Pamella yanditse aya magambo nyuma y’urugendo we n’umugabo we baherutse kugirira mu Burundi aho yari afite ibitaramo bibiri.

Ni amagambo yanditse kandi mu gihe hagitegerejwe itariki y’ubukwe bwabo bivugwa ko buzaba mu mpera z’uyu mwaka.

The Ben uherutse guha umukunzi we imodoka, bahanye isezerano ryo kubana byemewe n’amategeko ku wa 31 Kanama 2022.

Mu Ukwakira 2021 nibwo The Ben yambitse impeta Pamella amusaba kuzamubera umugore undi na we atajijinganyije arabimwemerera.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.