I Rusizi, Gitifu afunzwe nyuma yo kurwanira n'inkeragutabara mu biro bye ikajya muri Koma

I Rusizi, Gitifu afunzwe nyuma yo kurwanira n'inkeragutabara mu biro bye ikajya muri Koma

Oct 13,2023

Mu karere ka Rusizi, hakomeje kuvugwa inkuru y'umuyobozi w'akagari, watawe muri yombi, ubwo yari agiye gutanga ikirego ku Urwego rw'ubugenzacyaha, nyuma yo kurwanira n'inkeragutabara mu biro bye.

Impamvu gitifu yajyanye ikirego agahita atabwa muri yombi ni uko umuturage usanzwe ari inkeragutabara Cpl( rtd) Ngendahayo Adrien arembeye bikomeye mu bitaro bya Mibilizi mu karere ka Rusizi, bigakekwa ko yakubiswe akanakomeretswa na Gitifu w’akagari ka Kabuye, umurenge wa Nyakarenzo, akarere ka Rusizi Hakizimana Céléstin wari wagiye gutanga ikirego kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo.

Amakuru avuga ko Ngendahayo Adrien asanzwe ari igihazi kubera urugomo agirira abaturage iyo amaze gusinda, rwiyongera ku makimbirane asanganywe n’umugore we raporo yayo i twe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, uru rogomo rwatewe n’ubusinzi bwe bukabije, ubwo ku wa 10 Ukwakira, yari yazindukiye mu kabari k’urwagwa kari mu mudugudu wa Nyamagana, muri aka kagari.Ngo yo kunywa urwagwa amaze gusinda, mu ma saa yine ajya mu kandi kabari ari kumwe n’uwo basangiraga, agura Turbo 3 yishyura igice, atarishyura andi kuri ako kabari haca uyu Gitifu Hakizimana Céléstin ari mu kazi, asubiye ku kagari ava kureba umuturage wari wahawe amabati niba yararayubakishije.

Ngo Ngendahayo yaramubonye aramuhamagara ngo naze amugurire icupa, Gitifu aramwihorera,undi ngo avuga ko ako kagari ga te ibibazo byinshi bizakemuka ari uko uwo Gitifu atakikayobora. Ngo batangiye gucyocyorana, binatuma Gitifu atinya kubwira abanywekeshaga muri ayo masaha gufunga utubari cyangwa bacibwe amande,atinya ko bishobora gukurura induru zavamo n’imirwano, arigendera arabihorera.

Ubwo gitifu yigenderaga, Inkeragutabara yahise isohoka abari aho bagira ngo igiye itishyuye nk’uko hari igihe ari ko ibigenza iyo yasinze, ntihagira uyikurikira ariko umwe wari uri hanze abona ifashe amabuye 3 ikurikira Gitifu ku kagari,mu kanya twumva ababazaga imbaho haruguru yako bavuza induru ngo nibatabare Gitifu yicaniye n’inkeragutabara mu biro by’akagari.’’

Amakuru akomeza avuga ko iyi nkeragutabara yinjiranye amabuye mu biro by’akagari, Gitifu arimo wenyine, batangira kurwana uwo mugabo ashaka kuyamutera, Gitifu ngo afata kimwe mu biti biri mu biro by’akagari, bivugwa ko byahazanywe byambuwe uwabitemaga bitemewe n’amategeko akimukubita mu mutwe ahagana inyuma aramukomeretsa bikomeye.

Amakuru avuga kandi ko ukobarwanaga gutyo ari ko Gitifu yatabazaga inzego z’umutekano, zihagera zisanga asohoka yiruka uwo Ngendahayo amwirukaho n’ayo mabuye, anavirirana amaraso, zirabihosha kuko ngo hari abaturage bari batabaye mbere banga kwinjira muri iyo mirwano ngo babakize, bivugwa ko batinyaga uwo Ngendahayo , batakwitegeza intambara ye, kuko ngo iyo amaze gusinda ahinduka mubi cyane.’’

Inzego z’umutekano zihageze zagiriye inama Gitifu yo kujya kuri RIB gutanga ikirego cy’isagararirwa yakorewe ari mu biro mu kazi ke, ahageze ahita ahubwo atabwa muri yombi akaba ahafungiye.

Umunyambanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Ntawizera Jean Pierre yemeje aya makuru avuga ko ibindi biri mu iperereza ngo byemezwe niba koko Gitifu yahohotewe akirwanaho, anavuga ko ibivugwa ko Ngendahayo Adrien wahise ajya muri koma akigera ku bitaro bya Mibilizi yoherejwemo n’ikigo nderabuzima cya Nyakarenzo yari yajyanywemo mbere, hategerejwe ko yoroherwa na we agahita atabwa muri yombi akabazwa kuri ubwo businzi bwe bukabije n’urugomo yagiriye inzego z’ubuyobozi anazisanze mu nyubako yazo,atabyemeza byose biri mu maboko ya RIB.

Yemeje ariko ko uyu Ndengaho Adrien ubundi wagombye kuba intangarugero mu kagari nk’inkerabutabara igashinzwemo umutekano, afatwa nk’igihazi giteza umutekano muke mu baturage no mu rugo, kuko urugo rwo rubarirwa mu ngo zibanye nabi, ibyo akabikora amze gusinda.

Src. bwiza.com