Titi Brown yasabwe kwishyura indishyi za miliyoni 20RWF umwunganira asaba miliyoni 53RWF

Titi Brown yasabwe kwishyura indishyi za miliyoni 20RWF umwunganira asaba miliyoni 53RWF

Oct 13,2023

Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana utarageza imyaka y’ubukure yasabwe gutanga indishyi y’akababaro ya miliyoni 20 Frw mu iburanisha ryaranzwe n’impaka zurudaca.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ukwakira 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Titi Brown.

Mu iburanisha ry’uyu munsi, Umunyamategeko w’uwo bikekwa ko yakorewe icyaha wari ugaragaye bwa mbere mu Rukiko yabanje gusaba ko ku nyungu z’uwo yunganira wari ukiri umwana uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo.

Ni ubusabe bwakuruye impaka zikomeye kuko yaba Titi Brown n’umwunganira mu mategeko bahakanye iki cyifuzo, bahamya ko urubanza rudakwiye gushyirwa mu muhezo mu gihe mbere hose rwaburanwaga mu ruhame.

Nyuma yo kumva impande zombi, Perezida w’iburanisha yafashe icyemezo ko rukomeza kuburanishirizwa mu ruhame.

Hahise hatangira iburanisha ku bimenyetso bishya Ubushinjacyaha bwatanze birimo amashusho agaragaza Titi Brown abyinana n’uyu mukobwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko amashusho abagaragaza babyinana kwa Titi Brown mu ruganiriro, yatanzwe mu rwego rwo kunyomoza amakuru y’uyu mubyinnyi wavuze ko uyu mukobwa atigeze agera mu nzu ye.

Ubushinjacyaha buvuga ko aya mashusho yafashwe ku munsi umwana yasambanyirijweho ku wa 14 Kanama 2021, bityo ko ibyo uregwa avuga ko umwana atigeze yinjira mu nzu atari byo kuko hafashwe amashusho yabo babyinana.

Ikindi kimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze ni icya raporo y’abahanga mu by’imitekerereze, ivuga ko bapimye umwana bagasanga ibyo yakorewe byaramuhungabanyije cyane bityo ko afite ihungabana.

Abajijwe kuri iyi raporo, Titi Brown yavuze ko iby’ihungabana atabizi nta n’uruhare yabigizemo.

Umunyamategeko we yavuze ko ibi ari ibintu biri gukorwa ngo hatinzwe urubanza kuko atumva ukuntu umwana amaranye agahinda imyaka ibiri ndetse icyo kimenyetso kikazanwa urubanza rwaraburanwe rwaranarapfundikiwe.

Yavuze ko icyaha umukiliya we aregwa ikimenyetso gikomeye cyakimushinja ari raporo ya muganga yasabwe n’Ubushinjacyaha kandi ikaba yaragaragaje ko atari Titi Brown wamusambanyije.

Ati "Ikiburanwa hano ni ugusambanya umwana no kumutera inda, iyo raporo bavuga yakabaye igaragaza igihe uwo mwana yagiriye ihungabana kuko ntaho bagaragaza ko yarigize."

Ku kijyanye n’amashusho Titi Brown yabanje kuyerekwa abazwa niba ayazi, yibutswa ko yigeze kuvuga ko MG atigeze agera iwe.

Uyu musore yahakanye amashusho icyakora ahamya ko uwo abonye ari we n’umukobwa usa n’uwamureze.

Yongera gushimangira ko uwo mukobwa atigeze agera iwe ati "Cyereka niba bafite ibimenyetso ko aho ari iwanjye."

Yahise abaza Ubushinjacyaha ati "Amashusho yafashwe nande? Ryari? Uwayafashe yari abyemerewe n’amategeko?"

Ubushinjacyaha buvuga ko amashusho yafatiwe iwe mu ruganiriro harimo intebe n’amafoto ye, yafashwe na telefoni ya Titi Brown ayoherereza umwana w’umukobwa binyuze kuri Instagram.

Mu gusubiza Ubushinjacyaha, Titi Brown, yagize ati "Njye nari umu-star, kuba umuntu yamanika ifoto mu nzu ye ntabwo nabimenya. Ikindi ni uko ayo mashusho ashobora kuba ari impimbano yo kumubambisha. Si iwanjye rwose njye ndabona hameze nko muri salle."

Muri uru rubanza ariko kandi hanaregewe indishyi zingana na miliyoni 20 Frw, uhagarariwe uwahohotewe yagaragaje raporo ya muganga igaragaza ingaruka uwakorewe icyaha yahuye na zo zirimo agahinda gahoraho, indwara zo kubura ibitotsi ziterwa n’icyaha yakoze.

Uyu munyamategeko yavuze ko indishyi basabye ari nke cyane kuko nta gaciro baha ingaruka umuntu yagizweho zirimo ihungabana.

Perezida w’Iburanisha yabajije uyu munyamategeko icyo bashingiyeho bagena miliyoni 20 Frw, undi ahamya ko ari indishyi batekereje barebye ikibazo umwana yagize nyuma yo guhohoterwa.

Umunyamategeko wunganira Titi Brown yibukije Urukiko ko uregera indishyi ari we wagombaga kugaragaragaza ibimenyetso by’ibyo aregera byabura akaba atsinzwe.

Basaba ko izi ndishyi zitahabwa ishingiro kuko nta bimenyetso uwaziregeye yatanze.

Uwunganira Ishimwe Thierry yagaragarije Urukiko ko uyu mubyinnyi byibuza yinjizaga miliyoni 2 Frw ku kwezi kandi agiye kuzuza imyaka ibiri afunze, bivuze ko byibuza ubu ari guhomba arenga miliyoni 48 Frw hakongerwaho ikiguzi cy’umunyamategeko cya miliyoni 5 Frw bityo mu gihe Titi Brown azaba agizwe umwere uregera indishyi yazishyura miliyoni 53 Frw.

Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko ruzasomwa ku wa 10 Ugushyingo2023.