Bisi 20 nshyashya zije kunganira abakora ingendo muri kigali

Bisi 20 nshyashya zije kunganira abakora ingendo muri kigali

Oct 13,2023

Mu gihe hamaze igihe kitari gito havugwa ikibazo cy'ibura ry'imodoka zihagije ku bakora ingendo muri Kigali ndetse bikanemezwa ko hagiye gushakwa uko iki kibaz cyashyirwaho iherezo, Ikigo gitwara abagenzi cyizwi nka Jali Transport cyazanye imodoka nshya 20 ziyongera ku zo bari basanganywe, mu rwego rwo kunoza akazi kabo ko gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali.

Ikigo gitwara abagenzi cyizwi nka Jali Investment Group cyazanye imodoka nshya 20 ziyongera ku zo bari basanganywe, mu rwego rwo kunoza akazi kabo ko gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali.

 Colonel (Rtd) Twahirwa Dodo, umuyoboi wa Jali Investment LtdUmuyobozi wa Jali Investement Ltd, Colonel (Rtd) Twahirwa Dodo yavuze ko iyi ari gahunda bihaye yo kunoza ibyo bakora, abo batwara bakaba bazajya bagenda neza ariko kandi bikanabarinda kumara igihe kirekire ategereje imodoka.

Yunzemo avuga ko izi modoka zatwaye amafaranga atari macye kuko ubaze ikiguzi cyazo n’ibyazigiyeho ngo zibashe gutangira gukoreshwa basanga atari munzi ya miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Jali Investment Ltd isanganywe bus 180 hakwiyongeraho izi 20 bazanye uyu munsi, bikazabafasha kwihutisha gutwara abantu kandi bakanagenda neza batabyigana nk’uko byahoze, kuko hazajya hicara abantu 30 naho abahagaze ntibarenge 40.