The Ben yatangaje itariki y'ububukwe bwe na Miss Pamella

The Ben yatangaje itariki y'ububukwe bwe na Miss Pamella

Oct 14,2023

Umuhanzi The Ben yemeje ko tariki 23 Ukuboza 2023 ariwo munsi azakoreraho ubukwe na Uwicyeza Pamellabamaze gusezerana kubanza akaramata

.Mu mashusho yashyize hanze asomana na Pamella ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben yayikurikije iyi tariki y’ingenzi ku buzima bwabo.

Umuhanzi The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, 31Kanama 2022, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.

Mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we atajijinganyije arabimwemerera.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.