Israel yinjije ibifaro bikomeye muri Gaza

Israel yinjije ibifaro bikomeye muri Gaza

Oct 14,2023

Bisa n’aho ari imibare yabazwe kare kubera ko umunsi Hamas yatereyemo Israel(iyitunguye) ari nawo Israel yinjiriye muri Gaza ikoresheje ibifaro byayo.

Israel yatewe ari ku wa Gatandatu taliki 07, Ukwakira, 2023, umunsi nayo yahise igena nk’utazibagirana ku banya Gaza bazabasha kurokoka kuko ngo igomba kuvanwaho burundu ku kiguzi icyo aricyo cyose byasaba.

Hari hashize iminsi isaba abasivili kuva muri kiriya gice bagahungira hafi y’umugezi wa Gaza.

Uyu muburo ariko hari abawufata nk’uburyo bwo guhimana kubera ko nta hantu hagaragara abo baturage bazahungira hagari ( kuko ni abantu bagera kuri miliyoni imwe) ku buryo bazahaba igihe kirekire.

Indege z’ingabo za Israel zaraye zongeye koherereza inyandiko zanditse mu Cyarabu zisaba abatuye Gaza kuyivamo igihe ntarengwa bahawe kitararangira.

Izo nyandiko zabibukije ko hasigaye amasaha make ngo igihe ntarengwa bahawe kirangire kuko kitagomba kurenza amasaha 24.

Ibifaro bya mbere by’ingabo za Isreal bitwa Merkava byatangiye kwingira muri Gaza biherekeje abasirikare barwanira ku butaka bari mu bikorwa byo gushakisha aho abaturage ba Israel batwawe bunyago bari ngo bababohoze.

Israel yabwiye isi ko mu migambi yayo idakeneye kwica abasivili bo muri Gaza ahubwo ngo icyo igambiriiye ni ugusenya burundu Hamas.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu avuga ko iriya ntambara izamara igihe kitazwi, ariko ko izarangira Israel ifite imbaraga kurusha mbere.

Icyakora ibi ni ko abyumva kuko ubona utangira intambara ariko ntumenya uko izarangira.