Dore ibimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe atakigushaka n'ubwo aterura ngo abikubwire
Bibaho ko babiri bakundana bageraho umwe muribo agatangira kutakariza amarangamutima undi ku buryo atangira no kugenda amwikuraho buhoro buhoro. Niba ubona umukunzi wawe asigaye yarahindutse, hari ibintu yakora bikakwereka ko atakigushaka iruhande rwe.
Bimwe mu bintu bizakwereka ko umukunzi wawe atakigushaka ndetse atanagufata nk’umuntu w’ingenzi mu buzima bwe.
1. Ibishashi by’urukundo byarashize
Niba utacyiyumvamo ibishashi by’urukundo ndetse ukanagerageza bikanga bivuze ko nta rukundo ruri hagati yanyu, nta n’impamvu yo kugumana.
2. Umukunzi wawe aracyakomeye ku mateka ye y’ahashize
Niba umukunzi wawe akomeye ku mateka ye ndetse akumva atayareka, nta mpamvu yo kugumana nawe. Urukundo nyarwo rwubakira ku mateka y’uyu munsi rugateganyiriza ejo hazaza.
3. Mugorwa no gukemura amakimbirane hagati yanyu
Nibyo koko nta rukundo rushobora kubura amakimbirane, ariko iyo iteka mudashobora kuyikemurira mugakenera umuhuza, igihe kirageze ngo ufate umwanzuro wo kubivamo kuko abakundana nyabyo babasha kwikemurira amakimbirane yavuka hagati yabo.
4. Wumva nta bwisanzure ahubwo umeze nk’ufungiranye
Niba udashobora kwisanzura ngo ugaragaze icyo utekereza, ni ikimenyetso ko mukwiye gutandukana. Iyo umuntu ari mu rukundo rw’ukuri abasha kugaragaza ibyiyumviro bye ntacyo yishisha.
5. Abo mubana bahora baguhangayikiye
Niba abantu muhorana bya hafi bahora bahangayitse kubera uburyo ubanye n’umukunzi wawe, bisobanuye ko igihe kigeze ugasuzuma imibanire yanyu byaba ngombwa ugafata icyemezo cyo gutandukana nawe. Akenshi iyo umuntu ari mu rukundo biragoye kumenya niba hari ikitagenda, inshuti n’umuryango nibo babanza kubibona.
6. Ntimukiganira uko bikwiye
Kimwe mu bimenyetso by’urukundo ruhagaze neza ni uguhana amakuru hagati y’abakundana, niba rero bidashoboka ko mugirana ikiganiro kirambuye kandi gikora ku mutima nta mpamvu n’imwe yatuma mugumana kuko mwaba muri guta umwanya.
7. Ubona atakigushyigikira
Niba utekereza ko umukunzi wawe atagushyigikira mu byo ukora ndetse akenshi ukabona gahunda ze arizo zibanza imbere ; iki n’ikimenyetso ko urukundo rwanyu ruri mu marembera.
8. Arakubeshya
Igihe umukunzi wawe atakikubwiza ukuri, atakikubwira ibibazo yagize ngo musangire akabisi n’ agahiye akabishye n’akaryoshye, aba akwereka ko atakigukeneye mu buzima bwe kuko umuntu mukundana akubona nk’ umujyanama we mukuru bigatuma agutura agahinda ke, yaba yageze no ku nsinzi agashishikazwa no kubikubwira.
9. Kutaguhamagara
Mu kiri mu rukundo rwa nyarwo yaguhamagaraga inshuro zitabarika, akakwandikira ubutuma bugufi ndetse rimwe na rimwe akakoherereza n’amagambo meza ajyanye n’urukundo ; amwe tuzi ku izina ry’imitoma. Ariko ubu ugasanga ni wowe wigora ukamuhamagara ngo ubashe kumva ijwi rye. Ugatangira ukibaza ngo ni iki cyabaye ? Nta kwirushya uzahita wibwira ko umutima we utakigutekereza habe na gato.
10. Gutinda ku kazi
Ese inshuti yawe y’umuhungu cyangwa y’umukobwa yaba ikubwira ko akazi kaba kayibanye kenshi. Yego rimwe na rimwe yajyaga ku kazi agatindayo. Ariko ubu arapanga n’akazi kadashoboka ka nijoro kandi ntako agira.
Agatangira akakubwira ati, ‘Njye sinkunda umuntu ushaka kungendaho cyane ngo angenzure buri mwanya.’ Iki gihe uzahite ubona ko nta rukundo akigufitiye kuko hari izindi gahunda aba yigiriyemo zitandukanye nuko yaguha umwanya mukagira ibyo byinshi mugeraho.
11. Kwiyibagiza ibihe byiza mujya mugirana
Iyo umukunzi wawe ashaka ko urukundo rwanyu rujyaho akadomo yirinda ikintu cyose cyabagarira urukundo rwanyu. Ugasanga niba mwarajyaga musohokana nko muri weekend ntibikibaho cyangwa se ntabwo umunsi mukuru nk’umunsi w’amavuko mukiwizihiza. Atangira akwereka ko nta bushake bwinshi akigufitiye kandi nta n’umwanya aba afite ndetse rimwe na rimwe akakubwira ko aba yabyibagiwe. Nubona ariko bimeze uzahite wibwira ko urukundo rwanyu ari hafi ya ntarwo.
12. Iyo nta byishimo akigira
Ugihura n’umukunzi wawe mu minsi ya mbere urukundo rwanyu mwasaga nkaho musigaye mwitwa ba Bwana na Madamu Byishimo ; ariko ubu musigaye murebana ay’ingwe ukibaza impavu ukayibura. Akaba yarajyaga agutungura ukabona aguhaye impano idasanzwe, ariko ubu ntakwikoza. Niyo atashye aza ajya mu buriri nta kuvuga menshi kuko aba atakiri barimenshi. Ibi ni bimwe mu bintu bizakwereka ko urukundo rwanyu ntarugihari, ari ugukura yo amaso.
13. Nta cyizere ukigirira umukunzi wawe
Niba nta cyizere ukigira umukunzi wawe igihe kirageze ko mutandukana kuko icyizere ari ikintu cy’ingenzi gituma abakundana bagumana. Iyo nta cyizere gihari urukundo ntirushobora gushinga imizi.