Umubyeyi wa Isimbi Noeline, yavuze ku mukobwa we ukina urukozasoni
Mirimo Paul, ni umubyeyi wa Isimbi Yvonne akaba atuye mu Karere ka Rwamagana, mu kiganiro yagiranye na Kasuku Media yavuze ko agira ikimwaro iyo atekereje cyangwa akumva abavuga akazi umukobwa we akora ko gucuruza amashusho ye y’urukozasoni.
Mu magambo ye agaragaza ipfunwe aterwa n'inikorwa by'umukobwa we, Mirimo Paul yagize ati “Isimbi ni umwana wanjye yitwaga Mirimo Simbi ariko aza kurihindura yiyita Isimbi Yvonne na Noeline byose. Uriya mwana twaranabanaga kuko nyina yari yarabataye ku mpamvu tutumvikanyeho.”
“Nahise mbajyana kuba ku mubyeyi wanjye [Nyirakuru], musaza we akomeza gukurikira amashuri gusa we akagira amakosa menshi ku buryo bahoraga bahamagaza mama. Muri make yarajijishaga akavuga ko agiye kwiga ariko ntagereyo, rimwe na rimwe akavuga ko nta babyeyi anagira niho byahereye. Yakundaga kwisanzura.”
Yakomeje avuga ko ibyo Isimbi yakoraga byose utavuga ko yabitewe n’ubukene iwabo bari bafite kuko se yivugira ko yahoze mu gisirikare kandi umuryango umeze neza ku buryo nta kibazo cyo kujya mu mico mibi cyari guturuka ku mikoro. Ati “Ibintu byose yabirengagaho ukabona aririrwa azerera mu bipangu ukuntu. Twageze aho tumujyana n’i Ndera kuko twari tuzi ko yagize akabazo. Si ibyo gusa ahubwo hari n’abageragezaga no kumusengera tuzi ko ari amadayimoni yamuteye.”
Uyu mubyeyi avuga ko akazi umukobwa we asigaye akora kamutera isoni iyo ari mu bandi nubwo adaheruka kumuca iryera amwumva bamuvuga gusa. Ati “Aheruka kunsura ubwo yari yagiye mu marushanwa ya Miss Rwanda aviramo mu majonjora basanze imyaka ye iri munsi ya 18. Ariko ubu numva ngo yaje ariko yigumira i Kigali.”
“Abantu bambwira ko akora akazi ko gukina porono kandi nanjye narabyiboneye. Ntabwo nabona umutima wo kureba filime akina ariko musaza we numva abikurikirana. Njyewe bintera ikimwaro iyo numva akora biriya bintu. Hari abadatinya no kunserereza ngo umukobwa wawe akina porono.”
Rimwe na rimwe hari igihe Isimbi yifuza kugira abo avugana nabo mu muryango we barimo abo kwa nyirasenge ariko bakamuha akato kugira ngo atazagira abo yanduza imico ye. Mirimo yagize ati “Umubyeyi wacu yarapfuye, aho yabaga hajya nyirasenge [wa Isimbi]. Amwe mu mategeko yatanze muri urwo rugo ni uko Isimbi atemerewe no kuhakandagira kugira ngo atazigisha imico ye abandi bana bo mu muryango.”
Isimbi yahise ahitamo kumuhima ahakura barumuna be bari bahasigaye, ajya kubarerera kwa se kugira ngo abone uko abasha kubageraho.
Se wa Isimbi avuga ko kimwe mu byo apfa n’umukobwa we ari uko yazanaga abagabo mu rugo nubwo yari umwana. Ati “Uriya mwana yazanaga abagabo afite n’imyaka 10 akavuga ngo barigana. Na n’uyu munsi nta kintu amfasha ngo naramukubitaga cyane ariko nagiraga ngo azavemo umuntu muzima. Hari igihe umuntu yandabuye ndabafata nsanga umuhungu yamaze gukuramo n’isengeri. Icyo gihe yaransunitse nikubita hasi.”
“Nahagurukanye umujinya mukubita umutwe bahita bamfunga icyumweru kimwe kuko nakubise umwana. Nararambiwe ngeraho musaba kujya kubikorera iyo hirya aho ntazi. Bakomeje kumusengera ariko umuzimu afite urarenze.”
Mu 2021 nibwo Isimbi Noeline yatangiye gucuruza amashusho n’amafoto ye yambaye ubusa byeruye.
Amashusho y’uyu mukobwa abantu babona ku mbuga nkoranyambaga ni uduce duto twamamaza ayo acuruza. Usibye gucuruza ku mbuga zitandukanye cyane cyane urwa Only Fans, Isimbi yavuze ko nta murimo n’umwe atakora mu gihe waba umwinjiriza amafaranga.