Agahinda ka Mukandayisenga Jeannine wangiwe gukinira Amavubi y'abagore bavuga ko atari umukobwa

Agahinda ka Mukandayisenga Jeannine wangiwe gukinira Amavubi y'abagore bavuga ko atari umukobwa

Oct 16,2023

Mukandayisenga Jeannine bita “Ka-Boy” kuri ubu ukinira Rayon Sports WFC mu Cyiciro cya Mbere, yigeze guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Umutoza Nyinawumuntu Grãce aramwirengagiza avuga ko atari umukobwa.

Mukandayisenga yatangiye gukinira Rayon Sports ku Munsi wa Kabiri wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore y’uyu mwaka w’imikino wa 2023/24, ayifasha kunganya na AS Kigali WFC igitego 1-1 ku wa 14 Ukwakira.

Uyu ni umwe mu bakinnyi bakomeye bari muri Shampiyona y’Abagore, ariko utarakinnye Umunsi wa Mbere wa Shampiyona kubera ko Inyemera WFC yabanje kugorana mu kumwemerera kwerekeza muri Rayon Sports WFC.

Amakuru yizewe avuga ko Mukandayisenga yahamagawe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu Ikipe y’Igihugu yahuye na Uganda muri Nyakanga, uwari Umutoza Nyinawumuntu Grace akamwanga avuga ko atari umukobwa.

Ubwo IGIHE dukesha iyi nkuru yabazaga Mukandayisenga niba ibyo byarabayeho, mu magambo make yagize ati “Ubwo buzima nyine ni bwo niberaho.”

Nyuma y’umukino wa AS Kigali, Mukandayisenga yavuze ko icyatumye ahitamo kwerekeza muri Rayon Sports ari ukugira ngo yongere kubona umwanya mu Ikipe y’Igihugu kuko muri Inyemera WFC atagaragaraga cyane.

Ku bijyanye n’izina benshi barimo bagenzi be bamuhimba, bamwita “Ka-Boy”, yavuze ko yarihawe ubwo yageraga i Gicumbi muri Inyemera WFC.

Ati “Ka-Boy ryavuye i Gicumbi, nagezeyo meze nk’abahungu, bamwe bakajya bavuga ngo ndi ‘Ka-Boy’ nk’uko n’abandi babita ba ‘Mbappé’ n’ibindi byose.”

Abajijwe niba ibyo bitamuca intege, Mukandayisenga yagize ati “Ndabyakira njyewe, nkakomeza umupira wanjye kuko ibinca intege ni byinshi. Iyo babimpamagaye ndabyakira, ni nk’uko mu kibuga haba hari abavuga bati ‘ufite amabya turayamena, nkabyumva nkabyihorera.”

Mukandayisanga avuga ko yatangiye gukina umupira w’amaguru ku myaka 12, iwabo i Nyagatare, ari ho Inyemera WFC yamubengukiye ikabanza kumukinisha muri Tiger WFC yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Twabibutsa ko umutoza Nyinawumuntu yanatangaje ko impamvu ikipe ye yatsinzwe n'iya Ghana ari uko abakinnyi ba Ghana atari abakobwa ijambo ryatumye anirukanwa ku kazi.

 

IVOMO:IGIHE