Biravugwako amagambo umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yabwiye Miss Jolly ari yo yatumye RIB imuhamagaza igitaraganya

Biravugwako amagambo umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yabwiye Miss Jolly ari yo yatumye RIB imuhamagaza igitaraganya

Oct 16,2023

 

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje umunyamakuru Jean Paul Nkundineza umenyerewe mu nkuru z’ubutabera kugira ngo yitabe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023.

 

Nubwo umugenzacyaha atamenyesheje Nkundineza icyo yamuhamagariye, gusa iri hamagara ryatanzwe nyuma y’aho uyu munyamakuru akoze ubusesenguzi ku cyemezo cy’urukiko rukuru kuri Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid; aho tariki ya 13 Ukwakira 2023 urukiko rwahanishije Ishimwe igifungo cy’imyaka itanu, rumuca n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri. Rwari rumaze kumuhamya icyaha cyo gusambanya ku gahato no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

 

Nkundineza, mu kiganiro aherutse kugirira ku muyoboro wa 3D TV Plus, yagaragaje ko Miss Rwanda w’umwaka w’2016, Mutesi Jolly, yagize uruhare mu kuba Prince Kid yakatiwe, cyane ko uyu mukobwa ari mu batanze ikirego.

Yagize ati: "Ishyuka Mutesi Jolly. Urishimye? Urumva umeze ute? Ugiye kunywa Hennessy? Ugiye kunywa amarula? Ugiye gukora Party? Ikintu ukora cyose uryoherwe. Enjoy! Reka mvuge nti ’enjoy’, uramugaritse nta kundi. Komeza inzira watangiye wicika intege, ariko umutima mutindi ushibukana nyirawo."

Miss Jolly ntabwo yavuze mu mazina Nkundineza, ariko yaje kwandika ku rubuga rwa X ko hari abantu barimo abagambanyi n’abahohotera abagore n’abakobwa bishyize hamwe kugira ngo barwanye abakorewe ihohoterwa, kandi ngo we yiyemeje no kuraswa aharanira uburenganzira bwe.

Image

Uyu mukobwa uri mu batanze ubuhamya bushinja Ishimwe muri uru rubanza, yavuze ko aba bantu barwanya abahohoterwa ko ntacyo bazabatwara kuko ngo "imbwa zamoka, ariko ntiziryane."