I Musambira, abagabo batatu barakekwaho kwica ufite uburwayi bwo mu mutwe nyuma yo kumusambanya

I Musambira, abagabo batatu barakekwaho kwica ufite uburwayi bwo mu mutwe nyuma yo kumusambanya

Oct 16,2023

Mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Musambira haravugwa inkuru y'urupfu rw'umukobwa uri mu kugero cy'imyaka 25 y'amavuko, wasanzwe yapfuye, inzego zubugenzacyaha zikaba zimaze guta muri yombi abagabo batatu bacyekwaho gukora ayo mahano.

Umwe mu batawe muri yombi, yavuzeko mu gicuku nka saa tanu z'ijoro yumvuse uyu nyakwigendera ataka atabaza, hanyuma ngo arasohoka ngo arebe abona abagabo babiri barirutse, hanyuma ahitamo kumuherekeza, bageze imbere abonako ari umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe aramureka yisubirira mu rugo. Mu gitondo bukeye ni bwo hatahuwe umurambo wa nyakwigendera, na mayo yari yambaye bayitaye ku ruhande bigakekwa ko bamusambanyije babonako yabamenye bagahita bamwica, dore ko n'imyaka iri hafi y'aho basanze umurambo we bari bayivuyanze.

Inzego zishinzwe iperereza ziracykurikirana ngo hamenyekane ukuri kuri ubu bwicanyi n'ababikoze ngo babiryozwe.

Image

Image

Image