Bishyizwe ku rundi rwego! Ibigiye gukorerwa ikariso Aln Sano yataramanye byahagurukije imbaga

Bishyizwe ku rundi rwego! Ibigiye gukorerwa ikariso Aln Sano yataramanye byahagurukije imbaga

Oct 16,2023

Aln Sano, umuhanzikazi w'umunyarwanda ukomeje kuvugisha benshi ibitandukanye, yongeye guahagurutsa imbaga nyuma yo gutangaza ko agiye gushyira muri cyamunara ikariso yanditseho amazina ye aherutse kugaragara yambaye, ndetse yongeraho ko izegukanwa n'utunze agatubutse.

Mu mpera z'ukwezi gushize, ni bwo Alyn Sano yatangaje ko agiye gushyira ku isoko amakariso yambarwa n'ab'igitsinagore yanditseho amazina ye "Alyn Sano." Ni nyuma y'uko aserukanye uyu mwambaro w'imbere i Musanze ku wa 23 Nzeri 2023 mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.

Image

Mu kiganiro yakoze nyuma yo gutaramira ab'i Rubavu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, Alyn Sano ukomeje kwigaragaza neza muri ibi bitaramo, yatangaje ko ikintu gikomeye amaze kubyungukiramo ari ugukora cyane, anahishura ko nta muhanzi washobora gutaramira abantu adahagaze neza mu buryo bugaragara, ibizwi nko kuba "Physically fit."

Akomoza ku bimufasha kugumana ingano y'umubiri we ntigabanuke cyangwa ngo yiyongere, Alyn Sano yasobanuye ko hari ibintu bitatu bibimufashamo. Yavuze ko yiyitaho mu buryo bwose bwaba ubugaragara ku mubiri inyuma, ubuzima bwe bwo mu mutwe n'ubw'umwuka.

Yongeyeho ko gukora siporo no kwirinda kwinjiza ibitari ngombwa mu mubiri we, biri mu bimufasha kugumana umubiri we kugeza igihe we ku giti cye azifuza kubihindurira. Yasobanuye ko nubwo adateganya guhinduka ariko ntawe umenya uko ejo hazaba hameze, atanga urugero ko ashobora kubyara akabyibuha, cyangwa se akitukuza n'ibindi.

Ku bijyanye n'ikariso igenewe ab'igitsina gore  uyu muhanzikazi aherutse kugaragara yambaye yanditseho amazina ye, yatangaje ko agiye kuyishyira muri cyamunara, ikazegukanwa n'uzaba ufite amafaranga menshi kurusha abandi, hanyuma ayo mafaranga akazayakoresha 'ikintu gikomeye.'

Alyn Sano yasabye abantu gukomeza kumwitega nk'umuhanzi utazigera azima ngo atenguhe abanyarwanda.

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bimaze iminsi bisusurutsa abatuye mu ntara zitandukanye z'igihugu biri kugana ku musozo, kuko kuri ubu hatahiwe abo mu Mujyi wa Kigali, ari naho ha nyuma biteganijwe gusorezwa.

Image