Nyuma yo guhamagazwa na RIB kubera ibyo yabwiye Miss Jolly, Jean Paul Nkundineza biramukomeranye

Nyuma yo guhamagazwa na RIB kubera ibyo yabwiye Miss Jolly, Jean Paul Nkundineza biramukomeranye

Oct 17,2023

Nyuma yo guhabwa urupapuro rumutumiza ku Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda [RIB], Uru rwego rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru Jean Paul Nkundineza kubera amagambo yafashwe nk’aremereye yakoresheje abwira Miss Mutesi Jolly nyuma y'ibihano byagenewe Prince Kid.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi uyu munyamakuru Jean Nkundineza.

Mu butumwa uru rwego rwanyujije kuri X, bugira buti “RIB yafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance).” RIB yakomeje ivuga ko uyu munyamakuru Akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

Uru rwego ruvuga ko uyu munyamakuru afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, rwaboneyeho gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nkuko biteganywa n’amategeko.

Uyu munyamakuru atawe muri yombi nyuma y’iminsi micye agize icyo avuga ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwahanishije Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] gufungwa imyaka itanu nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Uyu munyamakuru wakunze gutanga ibitekerezo ku rubanza rwa Prince Kid, ko Miss Jolly ari mu bari inyuma y’ibyatumye uyu mugabo ajyanwa mu nkiko, ubwo hatangazwa kiriya cyemezo cyo kumufunga, yakoresheje amagambo yateje impaka, avuga ko uyu wabaye Miss Rwanda ageze ku mugambi we.

Muri aya magambo tutifuje kuvuga yose [kuko atajyanye n’umurongo w’igitangazamakuru], hari aho agira ati “Mutesi Jolly urishimye? urumva umeze ute? ugiye kunywa Hennessy? ugiye kunywa amarula? ugiye gukora party? ikintu cyose uryoherwe. Enjoy [uryoherwe] Reka mvuge nti ‘enjoy’, uramugaritse ntakundi.”

Ni amagambo yateje impaka muri bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko uyu munyamakuru yibasiye Miss Jolly, kandi yagaragaje ko Inkiko zafashe kiriya cyemezo zitari zikwiye kugifata.