Ku nkunga yakusanyijwe, uwamenyekanye nka Mama Nick muri cinema nyarwanda, yagejejwe mu bitaro

Ku nkunga yakusanyijwe, uwamenyekanye nka Mama Nick muri cinema nyarwanda, yagejejwe mu bitaro

Oct 17,2023

Nyuma y’iminsi ine hatangijwe igikorwa cyo gukusanya ibihumbi birindwi by’amadoalri [arenga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda] yo kuvuza Mukakamanzi Beatha wamamaye ku mazina ya Mama Nick muri filime City Maid, yamaze kugezwa mu bitaro.

Uyu mubyeyi uribwa mu rukenyerero bitewe n’impanuka yakoze muri Gicurasi 2023, arwariye mu bitaro biri i Gikondo ku Inkuru Nziza aho yagejejwe ku wa 15 Ukwakira.

Umwe mu bari kumwitaho yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko tariki 17 Ukwakira 2023 ari bwo azanyuzwa mu cyuma bwa nyuma mbere y’uko abagwa ku wa 18 Ukwakira 2023. Ati “Ni byo ari kwitabwaho n’abaganga, ejo ni bwo azanyuzwa mu cyuma bwa nyuma, ku wa Gatatu (18 Ukwakira 2023) nibwo batubwiye bashobora kumubaga.”

Biravugwa ko Mukakamanzi amaze kwakira amafaranga asaga miliyoni eshatu, mu gihe kuri GoFundMe hamaze kujyaho hafi 1736$.

Muri Werurwe 2023 nibwo uyu mubyeyi yakoze impanuka ituma ajyanwa kwa muganga ndetse abagwa ku itako kuko igufwa rye ryari ryacitse.

Ubu bubabare bwe bwaje kwimukira mu rukenyerero, nyuma yo gushoberwa n’ubu burwayi bushya yahisemo gusubira kwa muganga.

Ubwo yari amaze kunyuzwa mu cyuma basanze igufwa rye ryo mu rukenyerero ryaragize ikibazo ku buryo akeneye gushyirirwamo insimburangingo yamufasha.

Ni ubuvuzi abaganga bamubwiye ko akeneye mu buryo byihuse kuko uretse imvune yari asanganywe uburwayi bwa Diabète amaranye imyaka irenga 25.

Kugira ngo ahabwe ubu buvuzi, byibura hakenewe arenga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyakora bitewe n’uko yari amaze igihe yivuza, biragoye ko ayo mafaranga yayabona vuba nk’uko bikenewe byatumye yiyambaza inshuti, abakunzi ba sinema n’Abanyarwanda muri rusange.

Ni ubufasha bumaze igihe bukusanywa hifashishijwe urubuga rwa GoFundme, kuri telefone ye (+250788222380) ndetse no muri BPR (konti nimero 4410399993).