Umupolisikazi yarashe umugabo we barimo batongana ahita arapfa

Umupolisikazi yarashe umugabo we barimo batongana ahita arapfa

Oct 17,2023

Umupolisikazi ukora mu biro by’ubuyobozi bwa polisi (APS) muri Kenya, yatawe muri yombi akekwaho kurasa no kwica umugabo we biturutse mu makimbirane yo mu rugo rwabo ruherereye mu nkengero z’umujyi wa Eldoret.

Uyu mupolisikazi,umubyeyi w’abana batatu, yari ku kazi ku biro bishinzwe ubuziranenge bwa Kenya (KEBS) mbere yo gusubira mu rugo mu rukerera rwo ku cyumweru mu gitondo afite imbunda ye y’akazi.

Abatangabuhamya bavuze ko bumvise impaka zikomeye hagati y’aba bashakanye mbere y’uko amasasu avuga, bituma abaturanyi bahunga kubera umutekano wabo.

Uyu mupolisikazi ngo yarashe amasasu arenga 12 mu rugo rwabo, yica umugabo we.

Nyuma yo kurasa umugabo we, yahise ahunga gusa nyuma yaje kwitaba polisi ya Eldoret, ari naho yafatiwe.

Ibi byemejwe n’umuyobozi wa polisi mu Ntara ya Uasin Gishu, Benjamin Mwanthi, wavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhikiro bw’ibitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital.

Mwanthi yagize ati: "Ubu uyu mupolisikazi ari mu maboko yacu, kandi turimo gukora iperereza kuri iki kibazo."

Abayobozi barimo gukora iperereza ku byabaye kugira ngo bamenye uko byagenze.