RDC: Ingabo za Uganda ziri mubutumwa bw'amahoro zatezwe igico n'inyeshyamba zitaramenyekana

RDC: Ingabo za Uganda ziri mubutumwa bw'amahoro zatezwe igico n'inyeshyamba zitaramenyekana

Oct 17,2023

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda buravuga ko abasirikare b’icyo gihugu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bwo kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, bagabweho igitero n’inyeshyamba zikomeretsa babiri.

Icyo gitero cyagabwe n’umutwe w’inyeshyamba utaramenyekana. Ingabo za Uganda zari mu modoka zivuye i Bunagana zerekeza i Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru, zigwa mu gico cy’izo nyeshyamba.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Jenerali Felix Kulaijye,yemereye Ijwi ry’Amerika aya makuru avuga ko batatewe ahubwo batezwe igico bari mu muhanda.

Ati "Ntibatewe barashwe bari mu muhanda.Yari Convoy ijyanye ibyo abasirikare bacu bakoresha yavaga i Bunagana isubira aho ingabo zacu ziri, babarashe, amasasu afata abasirikare bacu babiri. Bakomeretse,amasasu aracyari mu mutwe, twabohereje ku bitaro ngo bafashwe biruseho.

Ntabwo byadutunguye kuko hari abanyangeso mbi, nk’abanya Wazalendo, nk’aba Mai Mai, bagaragara muri ibyo bice, kandi abo nta mategeko bakurikiza."

Uyu musirikare yavuze ko iki gitero cyabereye mu muhanda uva Bunagana werekeza Rutshuru.

Uyu yavuze ko bagiye mu butumwa bwa EAC babyiteguye bityo nta cyahindura ubutumwa bwabajyanye ndetse ngo nibaterwa bazitabara kuko bemerewe kwirwanaho.