Biteye agahinda! I Goma abantu 7 bishwe batwikiwe mu nzu

Biteye agahinda! I Goma abantu 7 bishwe batwikiwe mu nzu

Oct 17,2023

Inzego z'umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC zatangaje ko mu Mujyi wa Goma abantu barindwi bagize umuryango bishwe batwikiwe mu nzu mu gitero cyakozwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Abaturanyi b’uyu muryango uherereye mu gace ka Katoyi ho mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa RDC, babwiye AFP ko ahagana saa tanu z’ijoro rishyira kuwa Mbere ari bwo inkongi yatangiye gufata inyubako y’uwo muryango nyuma bumva amajwi y’abantu bataka basaba ubufasha.

Aba batangabuhamya bavuze ko iyo nzu yari ifungiye inyuma, ni ukuvuga kwa kundi usiga ufunze inzu ukajya mu mirimo, nyamara imbere muri yo harimo umugabo n’umugore ndetse n’abana, kandi inzu iri gushya.

Umuyobozi w’agace ka Katoyi, Georges Bushu yavuze ko “abamaze gupfa bageze kuri barindwi. Dutegereje ibizava mu iperereza kugira ngo tumenye byinshi bisumbuyeho.”

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Gulain Syauswa yavuze ko bakihagera basanze nta buryo na bumwe bwashobokaga kugira ngo abari mu nzu babe bayisohokamo bakarokoka iyo nkongi, ahamya ko byakozwe ku bushake n’abagizi ba nabi bakongeje umuriro kuri iyo nzu.