FERWAFA! Hagaragaye undi mwana w'imfubyi wabujijwe amahirwe yo kujya muri Academy ya Bayern yarijije benshi

FERWAFA! Hagaragaye undi mwana w'imfubyi wabujijwe amahirwe yo kujya muri Academy ya Bayern yarijije benshi

Oct 17,2023

Amarangamutima ya benshi yazamutse basigara bibaza ku hazaza h'umupira w'amaguru mu Rwanda, banabihuza no kutarenga mutaru ku ikipe y'igihugu Amavubi, imaze kugaragara ko isuzuguritse kubera gutsindwa cyane; ni nyuma y'uko bumvise undi mwana witwa Iranzi Cedric w’imfubyi ku babyeyi bombi, arerwa na mushiki we w’imyaka 18 usaba kurenganurwa kuko yakuwe ku rutonde rw’abana bakoranyijwe kujya mu irerero rya FC Bayern Munich mu Rwanda.

Uyu mwana w’imyaka 12 yari yatoranyijwe mu bana 43 bagombaga kujya mu irerero rya FC Bayern Munich mu Rwanda, gusa yaje gukurwa kuri urwo rutonde ngo kubera ko afite imyirondoro 2 muri NIDA, ariko yageze yo asanga nta kibazo kirimo.

Cedric ubwo yari ari muri sitidiyo za Fine FM avuga ukuntu yirirwa asiragizwa muri NIDA yagerayo agasanga ibyangombwa bimeze neza, yajya muri FERWAFA bakanga kumwakira, kwihangana byanze maze asuka amarira. Umwe mu banyamakuru baganiraga n'uyu mwana yasabye FERWAFA kureka gukomeza kwihagararaho, ahubwo ikaba yasaba imbabazi ku bw'akarengane aba bana bataka.

Uyu abaye umwana wa 2, umenyekanye usaba kurenganurwa, nyuma y'uwitwa Ishimwe Innocent wari waje aherekejwe na papa we.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Shaddy Boo, na we wagaragaje ko ababajwe n'akarengane kagaragajwe n'aba bana, yanditse abaza niba iby'ako karengane byarangirira aho cyangwa se niba hakwiye kubaho gukurikirana maze abakora amafuti bakabiryozwa.